AfroBasket 2021: Umutoza Henry Muinuka yahamagaye abakinnyi 22 bitegura ijonjora rya Kabiri

Umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Henry Muinuka, yahamagaye abakinnyi 22 bagomba gutangira kwitegura ijonjora rya Kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo kizabera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2021. Iyi mikino izabera mu Rwanda guhera tariki ya 19 kugeza 23 Gashyantare 2021.

U Rwanda ruzahatana na Nigeria muri Tuniziya
U Rwanda ruzahatana na Nigeria muri Tuniziya

Iyi mikino yo gushaka itike ya AfroBasket iteganyijwe gutangira tariki 19 kugeza 23 Gashyantare 2021, izahuriza hamwe amatsinda ane aho u Rwanda ruri mu itsinda D ririmo Nigeria, Mali na Sudani y’Amajyepfo.

Imikino y’ijonjora rya Kabiri yo gushaka itike ya AfroBasket 2021 izaba hagati y’itariki 17 kugeza 21 Gashyantare 2021 muri Tuniziya. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azahita abona itike yo gukina AfroBasket 2021 izabera mu Rwanda muri Nzeri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2022 nibwo Umutoza yahamagaye abakinnyi bagomba kwitabira imyitozo kuva tariki ya 16 Mutarama 2021.

Abakinnyi Bahamagawe:

Kenny Gasana, Kabare Hubert, Hagumintwari Steven, Jovon Adonis Filer, Kabange Kami, Kaje Elie, Mpoyo Axel, Muhizi Prince, Muhayumukiza Eric, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Ndoli Jean Paul, Niyonkuru Pascal, Niyonsaba Bienvenu, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ntwari Marius, Nyamwasa Bruno, Sagamba Sedar, Shema Osborne, Shyaka Olivier, Uwitonze Justin, Sano Gasana na Manzi Kimasa Dan.

Uko Amatsinda ateye:

itsinda A : Central African Republic, Congo DR, Tunisia na Madagascar
Itsinda B: Senegal, Angola, Mozambique na Kenya
Itsinda C: Côte d’Ivoire, Cameroon, Guinée équatoriale na Guinea
Itsinda D: Rwanda, Mali, Nigeria na Sudani y’Epfo
Itsinda E: Misiri, Uganda, Cape Verde na Maroc

Imikino y’amakipe yo mu matsinda ya B na C izabera mu mujyi wa Yaounde muri Cameroon kuva tariki ya 19 kugeza 21 Gashyantare 2021. Amakipe yo mu matsinda ya A,D na E azakinira mu mujyi wa Monastir muri Tuniziya kuva tariki ya 17 kugeza tariki ya 21 Gashyantare 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka