Abanya – Benin bari kwiyambaza abakurambere ngo bazatware igikombe cya Afurika

Mu ntara zitandukanye zigize igihugu cya Benin, hari kumvikana umurishyo w’ingoma, amashyi menshi ndetse n’indirimbo z’abagore ku buryo budasanzwe mu rwego rwo gusaba abakurambere ngo babane n’ikipe yabo izatware igikombe cya Afurika.

Abanya - Benin bari kwiyambaza abakurambere ngo batware AFCON
Abanya - Benin bari kwiyambaza abakurambere ngo batware AFCON

Muri ino minsi amasengesho azwi nka Voodoo muri iki gihugu yafashe indi sura kuko buri wese ari gusabira iyi kipe ngo ikore amateka atarigeze akorwa muri iki gihugu yo gutwara igikombe kiruta ibindi byose muri Afurika.

Muri 1/8, Benin yarijije Maroc iyitsindiye kuri Penaliti, iba ikoze amateka bwa mbere yo kugera muri ¼ muri iki gikombe. Uyu munsi saa kumi n’ebyiri iyi kipe izwi nka les Écureuils cyangwa se inkima, iracakirana na Senegal, ngo hamenyekanye ikipe ikomeza muri ½ cy’iki gikombe.

Uretse aba baturage bazwi cyane mu gusenga mu myemerere yabo ya gakondo, n’abakirisitu hamwe n’abaslam bose bari mu masengesho akomeye ngo basabire iyi kipe yabo.

Ku cyumweru, Dah Gbediga, uhagarariye amadini gakondo muri Benin, ari kumwe n’abandi bakomeye muri Voodoo, mu isengesho ridasanzwe ryo gushyigikira kipe yabo.

Nyuma yo gutamba ihene ndetse n’intama eshatu, mu cyumba gifunze, umugabo uri mu myaka nka 60 utagira amenyo yaje kuyobora iri sengesho, imbere y’abemera babarirwa mu magana.

Ubwo Benin yakuragamo Maroc ibyishimo byari byose
Ubwo Benin yakuragamo Maroc ibyishimo byari byose

Uyu muyobozi mu by’idini uzwi nka Tangninnon, yicumba agakoni ndetse n’agacuma karimo icyo kunywa, yagize ati “ibi ni ibintu bidasanzwe turi gukorera abakinnyi bacu bari muri iri rushanwa. Abantu bibwira ko tutazitwara neza ariko baribeshya. Twiteguye gukina neza bishoboka.”

Uwitwa Dah Gbediga nawe wemera imihango gakondo, avuga ko yatangiye gusengera iyi kipe mbere cyane y’uko irushanwa ritangira.

Yambaye ingofero n’urunigi gakondo, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa ati “hari urugendo rugana ku ntsinzi mu mupira w’amaguru wacu, tubifashijwemo n’abakurambere kandi nta gishobora kuduhagarika.”

Ibi kandi byemezwa n’uwitwa Victor Adoko, umwe mu bahereza bitambo mu idini gakondo ryizerera mu nkuba rizwi nka Hevioso, avuga ko bize ko ntakabuza igikombe ari icyabo.

Ati “ubu ni uburyo bwo kongerera amahirwe ikipe yacu”.

Voodoo ni idini gakondo rizwi cyane muri Afurika y’Uburengerazuba, aho ryemera ibijyanye n’ubufindo, imyuka itandukanye y’abakurambere ndetse no gukira bifashije imyemerere.

Ibijyanye n’imyemerere n’imigenzo gakondo ndetse n’ubupfumu byakunze kudahabwa agaciro n’abafite imyemerere yindi. Aba bo bemera ko abakurambere babana n’abakiriho ubu, mu byo abatabyemera bita ubufindo bw’umwijima (black magic).

Uwitwa Tonouewa, wizerera mu byitwa Thron, yavuze ko yatanze igitambo cy’igitebyo cyuzuye ubunyobwa, kugirango ikipe yabo itsinde. Ati “ndizera ko byagize umumaro wabyo.”

Avuga kandi ko yizera ko aya masengesho yabo ari yo yatumye babasha kugera aho bageze ubu.

Cyakora bake mu batemera iyi myemerera bavuga ko imbaraga n’ubuhanga bw’abakinnyi ari byo bibajeje muri ¼.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibihanagure yatashye

John yanditse ku itariki ya: 11-07-2019  →  Musubize

Bravo naho mu Rwanda ngo abakurambere ni abadayimoni, ni abapagani n’andi mazina twasigiwe na Bene Ruhanamirindi ngo musenze Imana Gihanga cyahanze u Rwanda batakaza ireme ryabo ry’abatagatifu mu mateka batagirwa abatagatifu.

Gruec yanditse ku itariki ya: 10-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka