Uwari umukinnyi w’u Rwanda Jonathan Rutare yashyinguwe ku wa kabiri

Uwari umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda ya basketball witabye Imana ari tariki 24/6/2012 muri Amerika, Jonathan Rutare, yashyinguwe ku wa kabiri tariki 03/07/2012 i Rubavu aho akomoka.

Umurambo w’uyu musore witabye Imana afite imyaka 17 wageze mu Rwanda ku wa mbere tariki 02/07/2012 saa moya z’ijoro wakirwa n’abantu bo mu muryango we ndetse n’ umuryango wa basketball muri rusange.

Mu baje kwakira uwo murambo hari haje abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda ( FERWABA) ndetse n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 bari mu mwiherero bitegura imikino y’akarere ka gatanu uzabera mu Rwanda tariki 17-26/7/2012.

ngo n’ubwo bibabaje kuba Jonathan Rutare yarapfuye yiteguraga kuza gufatanya na bagenzi be kwitegura imikino y’akarere ka gatanu, ntabwo bizaca intege abakinnyi; nk’uko twabitangarijwe na Desiré Mugwiza, umuyobozi wa FERWABA wari waje kwakira uwo murambo.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Nyuma ko kumenya inkuru y’akababaro abakinnyi barababaye cyane ndetse ubona hari igihindutse muri bo ariko twarabaganirije, ubu bamaze kubyakira barakora imyitozo nta kibazo ndetse byatumye bongera ishyaka ku buryo nta ngaruka bizagira ku mikinire yabo ubwo bazaba bakina imikino y’akarere ka gatanu”.

Rutare Jonathan wakiniraga Tampa Bay Christian School muri Leta ya Floroda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari umukinnyi washoboraga kuzavamo igihangange muri basketball; nk’uko bitangazwa na Shema Maboko Didier umusifuzi mpuzamahanga akaba n’umutoza w’abana bakina Basketball wakunze kumukurikirana.

Shema yagize ati “Urebye ukuntu Jonathan yakinaga kandi akiri muto cyane, wabonaga azagera ku rwego rushimishije. Nibyo byatumye amakipe amushima akanajya gukina muri Amerika ariko Imana yaramuhamagaye, twarababaye ariko tugomba kubyakira”.

Jonathan Rutare yatangiriye Basketball ahari iwabo i Rubavu akina mu ishuri rya College ya Gisenyi ndetse akajya anigaragaza mu marushanwa ya Basketball bitaga Bundes yaberaga ku Gisenyi.

Kubera ubuhanga bwe, yaje kujya gukina mu ikipe ya Basketball ya Marine, icyo gihe mu mwaka wa 2010 yaje guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 ndetse anajyana nayo mu myitozo yabereye muri Amerika aho biteguraga gukina igikombe cya Afurika, gusa imikino y’icyo gikombe ntiyayikinnye kubera ko yaje kurwara.

Kubera ko yari umuhanga yakomeje gukurikiranwa ndetse aza ko kujya mu ikipe ya Cercle Sportif de Kigali (CSK), aho umugabo wahoze atoza ikipe y’u Rwanda ya Basketball witwa Nelson yaje kumujyana gukina muri Amerika ari naho yaguye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka