Rwanda na Mali mu mukino ufungura amarushanwa mu mikino nyafurika

Ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball,iraza gutangira amarushanwa y’imikino nyafurika (All african games) ihura n’ikipe y’igihugu ya Mali ku i saa tatu za nijoro zo mu Rwanda

Muri Tombola yaraye ibaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu i Bamako muri Mali ari naho irushanwa rizabera,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje kwisanga mu itsinda rya mbere ndetse ikaza no gukina umukino ufungura amarushanwa ikina na Mali yakiriye aya marushanwa.

Iyi kipe yagiye muri Mali imaze gukina imikino ya Gicuti na PJB y'i Goma
Iyi kipe yagiye muri Mali imaze gukina imikino ya Gicuti na PJB y’i Goma

Uko Amakipe yashyizwe mu matsinda

Group A
Mali, Egypt, Guinee equatoriale, Nigeria, Rwanda, Algeria

Group B
Angola, Tunisia, Centre Africa, Morocco, Southern Africa, Ethiopia

Abo bakinnyi 12 bahagarariye u Rwanda: Gasana Sano, Niyonshuti Samuel, Kazeneza Emile Galois,Nshizirungu Patrick Rubaduka Kenny,Ntigurirwa Gabriel,Bagire Davis, Hirwa David, Nkusi Arnaud, Enock Kisa,Ntihemuka Jess,Mucyo Gavin

Abatarengeje 16 mu myitozo
Abatarengeje 16 mu myitozo
Ntibarengeje 16
Ntibarengeje 16

Iyi kipe y’u Rwanda yabonye itike yo kwitabira aya marushanwa nyuma yo kwegukana igikombe cy’akarere ka gatanu (zone 5) itsinze Ethiopia mu mikino yabahuje. Usibye aba bahungu kandi n’ikipe y’abakobwa batarengeje 16 yari iherutse mu marushanwa nk’aya aho yasoje iri ku mwanya wa nyuma.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka