Patriotes yihimuye kuri Espoir ihita iyobora urutonde

Mu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi,Patriotes yihereranye Espoir iyitsinda amanota 77 kuri 65 mu mukino wari unogeye ijisho kuri Petit Stade Amahoro

Mu mikino y’umunsi wa 6 wa Shampiona y’umukino wa Basketball,amakipe abiri amaze iminsi ahanganye muri Shampiona,wari umwanya mwiza wo kwisobanura hagati ya Espoir na Patriotes,amakipe abiri yagiye gukina anganya amanota 10 buri yose.

Espoir ntako itagize ariko Patriotes iyibera ibamba
Espoir ntako itagize ariko Patriotes iyibera ibamba

Umukino watangiye ahagana hafi Saa kumi n’ebyiri n’igice kuri Patit Stade Amahoro,umukino watangiye Patriotes ifite imbaraga nyinshi kurusha Espoir,ndetse biza kugera n’aho patriots yagize amanota 21 ku manota 9 ya Espoir.

Espoir ntiyumvaga uburyo Patriotes iyitsinze
Espoir ntiyumvaga uburyo Patriotes iyitsinze
Abafana ba Patriotes mu byishimo
Abafana ba Patriotes mu byishimo

Ikipe ya Espoir yaje kugeraho izamukana Patriotes,ndetse biza kugera aho binganya amanota 45-45,ndetse iza no kugera aho itangira kugenda iyisiga ibifashijwemo na Hakizimana Lionnel wari uhagaze neza muri uwo mukino.

Umukino warangiye ari 77 ya Patriotes kuri 65 ya Espoir
Umukino warangiye ari 77 ya Patriotes kuri 65 ya Espoir

Mu gace ka nyuma k’umukino niho umukino waje guhindura isura,ndetse amakipe akomeza agenda aimburana mu kujya imbere ku manota ,aho habura iminota iminota itatu gusa ngo umukino urangire,Espoir yari ifite amanota 61 kuri 59 ya Patriotes,gusa iza kwanikira Espoir maze umukino urangira Patriotes irushije amanota 12 Espoir,aho byarangiye ari

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka