Patriotes yihimuye kuri Espoir ihita iyobora urutonde
Mu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi,Patriotes yihereranye Espoir iyitsinda amanota 77 kuri 65 mu mukino wari unogeye ijisho kuri Petit Stade Amahoro
Mu mikino y’umunsi wa 6 wa Shampiona y’umukino wa Basketball,amakipe abiri amaze iminsi ahanganye muri Shampiona,wari umwanya mwiza wo kwisobanura hagati ya Espoir na Patriotes,amakipe abiri yagiye gukina anganya amanota 10 buri yose.
Umukino watangiye ahagana hafi Saa kumi n’ebyiri n’igice kuri Patit Stade Amahoro,umukino watangiye Patriotes ifite imbaraga nyinshi kurusha Espoir,ndetse biza kugera n’aho patriots yagize amanota 21 ku manota 9 ya Espoir.
Ikipe ya Espoir yaje kugeraho izamukana Patriotes,ndetse biza kugera aho binganya amanota 45-45,ndetse iza no kugera aho itangira kugenda iyisiga ibifashijwemo na Hakizimana Lionnel wari uhagaze neza muri uwo mukino.
Mu gace ka nyuma k’umukino niho umukino waje guhindura isura,ndetse amakipe akomeza agenda aimburana mu kujya imbere ku manota ,aho habura iminota iminota itatu gusa ngo umukino urangire,Espoir yari ifite amanota 61 kuri 59 ya Patriotes,gusa iza kwanikira Espoir maze umukino urangira Patriotes irushije amanota 12 Espoir,aho byarangiye ari
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|