Basketball Zone 5: U Rwanda rwegukanye igikombe mu bahungu

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 yegukanye igikombe cy’akarere ka gatanu nyuma yo gutsinda Kenya amanota 96 kuri 34 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku cyumeru tariki 22/07/2012.

Nyuma yo gutsinda Kenya amanota 68 kuri 29 mu mukino wa mbere wabaye ku wa gatandatu, kuri icyi cyumweru ikipe y’u Rwanda yaje yakosoye amakosa bigaragara ko ishaka gutsinda amanota menshi muri uwo mukino.

Ikipe y’u Rwanda yagaragaje ubuhanga n’imbaraga, yashimishije abafana bayo bari benshi, maze agace ka mbere k’umukino karangira ku manota 20 kuri 11 ya Kenya. Agace ka kabiri karangiye u Rwanda rufite amanota 45 kuri 15 ya Kenya.

Agace ka gatatu u Rwanda rwari rufite amanota 58 kuri 33 ya Kenya, maze agace ka kane ko u Rwanda rwiharira umukino cyane kuko rwatsinze amanota 38 kuri 1 rya Kenya, bituma umukino urangira u Rwanda rutsinze Kenya amanota 96 kuri 34.

Muri iyo ntsinzi iremereye u Rwanda rwafashijwe cyane na Olivier Shyaka watsinze amanota 22, Muhammed Rafiki watsinze 15 na Ngenzi watsinze amanota 14 muri uwo mukino.

Nyuma yo gukora igiteranyo cy’imikino yombi cyagaragazaga ko u Rwanda rwarushije cyane Kenya, ikipe y’u Rwanda yahise ihabwa igikombe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Protais Mitali, abashimira ko babashije kubona itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika kizatangita tariki 14/08/2012 muri Mozambique.

Ku ruhande rw’abakobwa, ikipe ya Kenya ni yo yegukanye igikombe muri iri rushwanwa ryitabiriwe n’ibihugu bibiri. Ku mukino wa nyuma ikipe y’u Rwanda yakinishije imbaraga nyinshi cyane kurenza uko yari yakinnye umukino wa mbere.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere amanota 50 kuri 35 y’u Rwanda, ikipe ya Kenya yongereye imbaraga maze itsinda iy’u Rwanda ku mukino wa nyuma amanota 71 kuri 58.

Igiteranyo cy’imikino yombi cyagarageje ko Kenya iza imbere maze ihabwa igikombe cyatumye izahagararira aka karere mu gikombe cya Afurika cyo kizabera muri Senegal mu kwezi gutaha.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka