Basketball: KBC ikomeje kwitwara neza

Ikipe ya Kigali basketball Club (KBC) yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka, ikaba itaratsindwa na rimwe mu mikino ine imaze gukinwa.

Ubwo hakinwaga imikino yo ku munsi wa gatatu wa shampiyona, ku wa gatanu tariki 12/10/2012 KBC yatsinze Kigali Institute of Education (KIE) amanota 74-67.

Cercle Sportif de Kigali (CSK) yatsinze United Basketball Generation (UGB) amanota 56- 51, naho Espoir BBC yihererana ikipe nshya muri shampiyona yitwa 30Plus iyitsinda amanota 108-39.

Mu mikino y’umunsi wa kane wa shampiyona yakinwe ku wa gatandatu tariki 13/10/2012, umukino wari ukomeye cyane wahuje KBC na CSK, maze urangira KBC yongeye kugaragaza ingufu n’ubuhanga itsinda amanota 84 kuri 74 ya CSK.

UGB yatsinze 30Plus amanota 62-57, APR BBC itsinda Kaminuza y’u Rwanda (NUR) amanota 92-49, naho Espoir BBC itsinda KIE amanota 102-67.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

APR BBC yatsinze amanota 62 kuri 49 ya Kaminuza nkuru NUR BBC ntabwo ari 92 kuri 49 nkuko mwabyanditse.thx

Aline yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Mwaramutse,
Title yanyu ntabwo ijyanye neza n’ibitekerezo bikuriye mu nyandiko yanyu.
maze gusoma iyo nyandiko ndabona espoir ariyo yitwaye neza kuko nabonye ariyo yatsinze ibitego biri hejuru ya 100 mu mikino yose, keretse niba hari ikindi mushingiyeho.
Murakoze

Kanyana yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka