#AfroBasket: Perezida Kagame yarebye umukino wahuje u Rwanda na Misiri

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umukino wahuje u Rwanda na Misiri, mu mikino y’Akarere ka gatanu yo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya Afurika mu bagore (FIBA Women’s AfroBasket 2021 Zone 5 Qualifiers). Ni imikino irimo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena.

Muri uwo mukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike ya AfroBasket mu bagore, u Rwanda ntirwabashije kwikura imbere ya Misiri ihabwa amahirwe yo kubona itike, kuko Misiri yatsinze u Rwanda amanota 71 kuri 59.

Ni umukino u Rwanda rwifuzaga kubonamo intsinzi ngo rwizere kuzabona amahirwe yo gukina umukino wa nyuma, aho izegukana igikombe ari yo izahagararira Akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone 5).

U Rwanda rwatangiye neza nyuma ruza gutsindwa
U Rwanda rwatangiye neza nyuma ruza gutsindwa

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yatangiye neza muri uyu mukino aho igice cya mbere cy’umukino kigizwe n’uduce tubiri cyarangiye u Rwanda ruyoboye n’amanota 39 kuri 29.

Mu duce tubiri twa nyuma, ikipe ya Misiri yaje kwigaranzura u Rwanda birangira yegukanye intsinzi ku manota 71 kuri 59, u Rwanda rukaba rukina umukino wa nyuma kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021 na Sudani y’Amajyepfo.

Kanda HANO urebe andi mafoto yo muri uyu mukino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka