Abakinnyi 12 bazahagararira u Rwanda muri Mali bashyizwe ahagaragara

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16 mu mukino w’intoki wa Basketball,Buhake Albert yamaze gutangaza abakinnyi 12 bazahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika (All african games) izabera muri Mali

Abakinnyi 12 batarengeje imyaka 16 kuri uyu wa gatandatu barahaguruka mu Rwanda berekeza mu gihugu cya Mali,aho bagiye kwitabira imikino nyafurika All african games, itike babonye ubwo baszereraga ikipe ya Ethiopia y’abatarengeje imyaka 16 mu mikino y’akarere ka gatanu yabereye i Kigali mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi.

Ubwo begukanaga igikombe cy'akarere ka Gatanu (Zone 5)
Ubwo begukanaga igikombe cy’akarere ka Gatanu (Zone 5)

Abo bakinnyi 12 batoranijwe ni Gasana Sano, Niyonshuti Samuel, Kazeneza Emile Galois,Nshizirungu Patrick Rubaduka Kenny,Ntigurirwa Gabriel,Bagire Davis, Hirwa David, Nkusi Arnaud, Enock Kisa,Ntihemuka Jess,Mucyo Gavin

Babonye itike nyuma yo gutsinda Ethiopia U 16
Babonye itike nyuma yo gutsinda Ethiopia U 16
Bella Murekatete nawe yegukanye igihembo muri aya marushanwa y'abakobwa batarengeje imyaka 16
Bella Murekatete nawe yegukanye igihembo muri aya marushanwa y’abakobwa batarengeje imyaka 16
Abakobwa batarengeje imyaka 16 begukanye igihembo cya Fair paly muri aya marushanwa baherukamo muri Madagascar
Abakobwa batarengeje imyaka 16 begukanye igihembo cya Fair paly muri aya marushanwa baherukamo muri Madagascar

Iyi kipe y’abatarengeje imyaka 16 igiye gukina aya marushanwa,nyuma y’aho ikipe y’abakobwa batarengeje imyaka 16 y’u Rwanda nayo iheruka muri Madagascar,maze ihava iri ku mwanya wa nyuma ndetse inahabwa igihembo y’ikipe yagaragaje imyitwarire myiza,mu gihe n’umukinnyi wayo witwa Bella Murekatete yaje mu bakinnyi 5 bitwaye neza mu irushanwa.

Iri rushanwa riteganijwe kuzabera mu gihugu cya Mali guhera taliki ya 30 Nyakanga 2015 kugeza taliki ya 08 Kanama 2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka