Ikipe ya REG women Basketball Club yegukanye shampiyona ya basketball mu Rwanda 2025 nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya Kepler WBBC.
Mu mukino wa kamarampaka (Playoffs) wakinwe ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, mu cyiciro cy’abagore muri shampiyona ya basketball mu Rwanda, ikipe ya Kepler yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera ikipe ya APR WBBC.
Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Igikombe cy’Afurika cya Basketball (AfroBasket 2025), cyaberaga muri Angola yasezerewe idatsinze umukino n’umwe.
Mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) ikomeje gukinwa muri shampiyona ya Basketball mu bagore mu Rwanda, ikipe ya APR Women Basketball Club yatsinze Kepler WBBC amanota 77 kuri 71 imibare irahinduka.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball, yatakaje umukino wa kabiri mu gikombe cy’Afurika kirimo kubera muri Angola.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball mu bagabo, itangiye imikino y’igikombe cy’Afurika itsindwa na Ivory Coast amanota 78 kuri 70.
Amakipe ya Kepler Women Basketball Club na REG Women Basketball Club yatangiye neza imikino ya kamarampaka(Playoffs), nyuma yo kubona intsinzi ku mikino yabo ya mbere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye byimazeyo Umunyamerika Kawhi Leonard wamamaye muri NBA, umaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa by’Umuryango wa Giants of Africa, byo gufasha abana kwiga umukino wa Basketball.
Inzu y’imyidagaduro, ihahiro na Hotel ‘Zaria Court’ yamaze kuzura ndetse yanatangiye gukora.
Mu gihe abanyeshuri batangiye biruhuko, hateguwe iserukiramuco ryiswe Kigali StreetBall riteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru aho rizakomatanyiriza hamwe imikino n’imyidagaduro muri Petit Stade Amahoro.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Abagore, ikomeje imyitozo mu gihugu cya Misiri aho irimo kwitegura imikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire, guhera tariki ya 25 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025.
Ikipe ya APR Basketball Club, itsinze REG Basketball Club amanota 81 kuri 72 yegukana igikombe cya shampiyona ya basketball mu Rwanda 2025, kiba igikombe cya gatatu itwaye yikurikiranya.
Mu mukino wa kane wa kamarampaka, ikipe ya APR Basketball Club itsinze REG BBC amanota 81 kuri 77 itera intabwe iyerekeza ku gikombe.
Mu gihe imikino ya kamarampaka ikomeje mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, ikipe ya Patriots Basketball Club yatsinze APR BBC umukino wa 2, naho REG BBC igera ku mukino wa nyuma.
Mu mukino wa 1/4 utagoranye, ikipe ya APR Basketball Club itsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria, igera muri 1/2 ku nshuro yayo ya mbere muri iri rushanwa rihuza ibihangange.
Mu mikino ya kamaramapaka (Playoffs) yakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Kamena 2025, mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL (Basketball Africa League), itsinze Petro de Luanda yo muri Angola imenya iyo bazahura muri 1/4.
Ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL), ikomeje kugorwa no kubona itike iyerekeza mu mikino ya nyuma (Playoffs), nyuma yo gutakaza umukino wa kabiri wikurikiranya itsinzwe na Made By Ball Basketball Club amanota 94 kuri 88.
Ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL), itsinzwe na Alahli yo muri Libya itakaza umwanya wa mbere.
Mu mikino y’umunsi wa kabiri w’imikino y’itsinda rya Nile Conference ririmo kubera i Kigali mu Rwanda, ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, yatsinze Made By Ball Basketball yo muri Afurika y’Epfo amanota 103 kuri 81 yuzuza imikino 2 idatsindwa.
Ikipe ya APR BBC yatsinze NCT yo muri Kenya amanota 92-63 mu mukino warebwe na Perezida Kagame, ku munsi wa mbere w’imikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 mu gace ka Nile yatangiye mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.
Mu irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka mu mukino wa Basketball ryasojwe ku Cyumweru tariki 27 Mata 2025, amakipe ya APR BBC mu bagabo na REG WBBC mu bagore, ni yo yegukanye ibikombe.
Imikino y’irushanwa mpuzamanga ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 muri basketball, umunsi wa kabiri wasize amakipe ya APR, UGB na Dolphin yo muri Uganda abonye intsinzi.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Basketball yashyizwe mu Itsinda rya kane hamwe n’ibihugu bya Nigeria na Mozambique, mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu Mpeshyi ya 2025.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, yatangaje ko Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo cyagombaga kubera muri Uganda, Kenya na Tanzania cyimuriwe muri Kanama 2025.
Mu nama y’inteko rusange idasanzwe yateranye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Ukuboza, Mugwiza Desire yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Tariki ya 21 Ukuboza 2024, hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA). Mugwiza Désiré wari usanzwe uyobora iri shyirahamwe, ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Abagabo) mu mukino wa Basketball, yagarutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri ikubutse mu gihugu cya Senegal mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AfroBasketQ).
Mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino y’igikombe cya Afurika (FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers), u Rwanda rwatangiye rutsindwa na Senegal amanota 81- 58.
Kuri uyu wa gatanu mu gihugu cya Senegal, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball, iratangira urugendo rwo gushaka itike y’imikino y’igikombe cya Afurika "FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers.
Ikipe y’Igihugu y’abagabo mu mukino wa Basketball, yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya Afro Basketball.