Incamake ya Week-End: Marathon na Handball intsinzi zarabonetse, Football byongera kwanga
Mu mupira w’amaguru, Rayon Sports yongeye gutakaza , Amavubi mato asezererwa na Zambia
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iyari yakomeje, aho umukino wari witezwe wahuje Rayon Sports na Etincelles, waje kurangira amkipe yombi anganya igitego 1-1, aho Etincelles ari yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mugenzi Cedrick kuri Penaliti, kishyurwa na Shabban Hussein Tchabalala.
Uko imikino y’umunsi wa 24 yagenze
Ku wa Gatandatu tariki 19/05/2018
Kirehe 0-2 Sunrise
Police 3-0 Espoir Fc
Ku Cyumweru tariki 20/05/2018
Rayon Sports FC 1-1 Etincelles FC
Miroplast FC 0-2 Musanze FC
Gicumbi FC 0-0 Mukura VS
Ku wa mbere tariki 21/05/2018
APR Fc vs Amagaju
Ku wa kabiri tariki 22/05/2018
Kiyovu vs AS Kigali
Ku rundi ruhande, Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yari i Lusaka muri Zambia, aho yaje gusezererwa mu gushaka itike yo kwerekeza muri CAN ya 2019, ni nyuma yo kunganya na Zambia igitego 1-1, mu gihe umukino ubanza wari warangiye Zambia ibatsindiye i Kigali ibitego 2-0.
Muri Volleyball
Kuri uyu wa Gatandatu i Gisagara habereye umukino wa Gatatu wa Playoff, aho Gisagara yatsinze APR vc amaseti 3-1 (25-21,25-15,20-25 na 25-20).
Gisagara VC nyuma yo gutsinda APR VC imikino 2-1(3-0, 2-3 na 3-1) yageze ku mukino wa nyuma aho izakina na REG VC yo yatsinze UTB imikino 2-0 (3-1 na 3-1), aho umukino wa mbere uzabera i Gisagara tariki 26/05/2018 ku i Saa Cyenda.
Mu bagore naho bakinnye umunsi wa mbere wa playoffs
APR VC 3-0 Ruhango VC (25-11,25-17 na 25-18)
RRA VC 3-0 KVC (25-12, 25-19, 25-18)
Mu magare, Rwanda Cycling Cup yari yakomeje, Benediction Club yongera kwigaragaza
Uwizeyimana Bonaventure ukinira ikipe ya Benediction Club yegukanye isiganwa ry’amagare ryiswe ”Farmers Circuit.”, isiganwa yegukanye nyuma y’akazi gakomeye kari kakozwe na bagenzi be bakinana barimo Munyaneza Didier, Gasore Hategeka, na Byukusenge Patrick
Mu bakobwa Nzayisenga Valentine w’imyaka 15 ukinira ya Benediction ni we witwaye neza mu bakobwa nyuma y’ibirometero 92, asoza ari we uri ku mwanya wa mbere.
Basketball, APR na REG zegukanye ibikombe bya GMT
Kuri iki cyumweru ni bwo hasojwe irushanwa ryahariwe kwibuka aba ari abakunzi, abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi muri Basketball, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Mu bagabo, ikipe ya REG niyo yegukanye iri rushanwa, nyuma yo gutsinda APR BBC amanota 84 kuri 45, naho mu bagore APR BBC igitwara nyuma yo kurangiza irushanwa n’amanota 15, aho yanganyaga na IPRC, gusa APR igitwara kuko mu mukino bahuye APR yayitsinze
Handball
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yari iherereye muri Uganda, yegukanye igikombe kizwi nka IHF Challenge trophy, nyuma yo gutsinda Uganda ibitego 32 kuri 27, mu irushanwa ryahuzaga ibihugu icyenda bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone 5), aho u Rwanda ku mukino wa nyuma rutsinze Uganda
U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma rutsinze imikino ine yose yo mu matsinda (Uganda, Sudani, Burundi na Somalia), rutsinda Kenya muri 1/2, aho nyuma yo kwegukana iki gikombe u Rwanda rwari runafite, aba basore bahise bakatisha itike yo kwerekza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Maroc mu kwezi kwa 11 hatagize igihinduka.
Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro
Ni isiganwa ryabaye guhera i Saa moya mu mihanda ya Kigali, aho basiganwa basiganwe mu byiciro bitatu bitandukanye, birimo Marathon yuzuye/Full Marathon (42kms), Igice cya Marathon/Half Marathon (21kms), ndetse na Run for Peace y’abakina byo kwishimisha (1okms).
Mu gice cya Marathon mu bagore, umwanya wa mbere wegukanywe na Salome Nyirarukundo Salome wakoresheje isaha imwe, iminota 28 n’amasegonda 53, akurikirwa na Esther Chesang Kakuri wo muri Kenya, umunyarwandakazi Yankurije Marthe aza ku mwanya wa gatatu.
Mu gice cya Marathon ku bagabo, Hitimana Noel nawe yaje kwegukana umwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 16 n’amasegonda 16, akurikirwa n’abanya-Kenya babiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|