APR FC inganyije na POLICE FC mu mukino w’ikirarane (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC yanganyije na Police FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa shampiyona utarakiniwe igihe.

Ni umukino wari ufite icyo usobanuye ku mpande zombi haba ku Ikipe ya Police FC yari ifite amanota atatu gusa mu mikino ine yari imaze gukina ndetse no ku ruhande rw’ikipe ya APR FC itaragize intangiriro nziza za shampiyona aho yatsinzwe n’ikipe ya Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona.

Ikipe ya APR FC yatangiranye ishyaka ryinshi cyane ndetse n’umutoza ubona ko yari yakoze impinduka ugereranyije n’abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga.

Ku mpinduka umutoza Ben Mussa yari yakoze ni nko kongera guha umwanya Byiringiro Lague wari umaze igihe atabanza mu kibuga na Itangishaka Blaise wari mu kibuga hagati afatanya na Mugisha Bonheur.

Ku munota wa gatandatu gusa w’igice cya mbere ku mupira w’umuterekano Ishimwe Christian yawohereje atazuyaje mu izamu ryari ririnzwe na Habarurema Gahungu.

Ku munota wa 36 ni bwo umusifuzi Ishimwe Jean Claude yatanze ikarita ya mbere y’umuhondo kuri Itangishaka Blaise ku ikosa yari akoreye Nshuti Dominique Savio byanavuyemo ikosa ryahanywe n’ikipe ya Police ariko ntibyagira icyo bitanga.

Byashobokaga ko ikipe ya Police FC yabona igitego mu minota ya nyuma ubwo Kapiteni wa Police FC Nshuti Savio yahinduraga umupira maze ukubita igiti cy’izamu ugaruka uhura n’akaboko ka Buregeya Prince ariko umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa POLICE FC.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC isatira ubona ko ishaka igitego cya kabiri gusa ubwugarizi bwa Police bukomeza kwirwanaho.

Umutoza w’ikipe ya APR FC yahise akora impinduka igice cya kabiri kigitangira maze akuramo Byiringiro Lague na Mugunga Yves, ashyiramo Mugisha Gilbert na Ishimwe Fiston maze ikipe ya APR ikomeza gusatira cyane ikipe ya Police Fc.

APR FC inganyije na POLICE FC mu mukino w'ikirarane.
APR FC inganyije na POLICE FC mu mukino w’ikirarane.

Ku munota wa 62 abasore b’ikipe ya Police bazamukanye umupira maze bawuhinduye mu rubuga bashakisha Nshuti Dominique, Ishimwe Christian amurambika hasi umusifuzi Ishimwe Jean Claude atanga Penariti yatsinzwe neza na Twizerimana Onesme.

Ku munota wa 72 umutoza w’ikipe ya Police FC Mashami Vincent yakoze impinduka mu busatirizi aho yakuyemo Danny Usengimana maze yinjiza Ndayishimiye Antoine Dominique.

Ku munota wa 74 umutoza wa APR FC Ben Mussa nawe yakoze impinduka mu gice cy’ubusatirizi maze akuramo Kwitonda Alain Bacca yinjiza Ishimwe Anicet.

Amakipe yombi yakomeje gusatira gusa ntibyagira icyo bitanga mu minota 90 y’umukino yarangiye nta kipe irongera kureba mu izamu ry’indi.

Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itatu ariko nayo ntacyo yatanze kuko umukino warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe.

Ku munsi wa gatandatu wa shampiyona ikipe ya Police Fc izakina Etincelles Fc naho ikipe ya APR FC yagombaga gukina na As Kigali ariko uyu mukino warasubitswe kuko APR ifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 barimo kwitegura Mali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

APR yacu turayikunda ntakund izakor byish nihagire udufataho ijambo wan

ndayishimye Emmy yanditse ku itariki ya: 18-10-2022  →  Musubize

NYAMARA APRFC IKOMEJE KUBEREKERA RAYON !UBWO NTIMAZEGUTAKAZA 5 PTS , REKA TUZAREBE .

TWAGIRAMUNGU ISAAC yanditse ku itariki ya: 18-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka