Amatora muri Komite Olempike yashyizwe nyuma y’imikino Olempike izabera i Tokyo

Mu nama y’inteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatandatu, abahagarariye amashyirahamwe y’imikino bemeje ko amatora ya Komite Nyobozi azaba nyuma y’imikino Olempike

Kuri iki Cyumweru abayobozi y’amashyirahamwe y’imikino abarizwa muri Komite Olempike y’u Rwanda, bahuriye mu nama y’inteko rusange, aho ku murongo w’ibyigwa harimo gusuzuma igihe amatora ya Komite Olempike azabera.

Abayobozi b'amashyirahamwe y'imikino bitabiriye Inteko rusange
Abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino bitabiriye Inteko rusange

Nyuma y’ibitekerezo bya bamwe mu banyamuryango, Komisiyo y’imyitwarire muri Komite Olempike yaje gukoresha amatora yo kwemeza niba amatora azaba mbere y’imikino Olempike cyangwa mbere y’iyi mikino iteganyijwe muri Nyakanga 2021 i Tokyo mu Buyapani.

Me Michel Umugiraneza ukuriye Komisiyo y'amategeko muri Komite Olempike y'u Rwanda
Me Michel Umugiraneza ukuriye Komisiyo y’amategeko muri Komite Olempike y’u Rwanda

Nyuma yo kubarura amajwi, abanyamuryango bitabiriye inama y’Inteko rusange, bemeje ko aya matora ashyirwa nyuma y’imikino Olempike ku majwi 28 kuri 21 y’abatoye ko amatora yaba mbere.

Nk’uko mu mategeko agenga amatora abanyamuryango babanje kwemeza abivuga, aya matora azaba tariki 09/10/202, mu gihe iyo baza gutora ko azaba mbere, yari kuzaba muri Gicurasi uyu mwaka.

Aya mategeko avuga ko gutanga kandidatire bizatangira tariki 24/09/2021, kugera tariki 30/09/2021, ari nabwo hazatangazwa kandidatire zizaba zemejwe nyuma yo kuzisuzuma.

Umunyamabanga Uhoraho muri muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier yari yitabiriye inama
Umunyamabanga Uhoraho muri muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier yari yitabiriye inama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka