Amakipe y’Abarinda umutekano wa Perezida yageze ku mukino wa nyuma mu irushanwa ryo Kwibohora

Amakipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) ndetse n’ayo mu kigo cya gisirikare gitangirwamo amasomo y’ibanze gihereye I Nasho mu karere Kirehe (BMTC Nasho), ari mu makipe azakina imikino ya nyuma muri Basketball, Ruhago ndetse na Volleyball mu irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya 30.

Ikipe ya RG isanzwe ifite igikombe giheruka muri Ruhago izahura ku mukino wa nyuma na BMTC Nasho
Ikipe ya RG isanzwe ifite igikombe giheruka muri Ruhago izahura ku mukino wa nyuma na BMTC Nasho

Ni imikino yateguwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rubohowe n’izahoze ari ingabo za RPA.

Iyi mikino yatangiye mu ntangiriro za Gicurasi, yagaragayemo ihangana ridasanzwe guhera ku mukino wa mbere kugeza aho amakipe agereye ku mukino wa nyuma.

Iri hangana ridasanzwe ryatumye amwe mu makipe yari asanzwe azwiho kwitwara neza ndetse anahabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma asezererwa hakiri kare, urugero nk’ikipe y’abasirikare babarizwa mu mutwe udasanzwe (Special Operations Force) muri Ruhago yasezerewe muri 1/2, naho muri Basketball ikipe y’abasirikare barinda Perezida n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (RG) ifite iki gikombe nayo isezererwa muri 1/2 ibyatunguye abantu benshi.

Muri Volleyball ikipe ya Basic Military Training Center (BMTC Nasho) yageze ku mukino wa nyuma
Muri Volleyball ikipe ya Basic Military Training Center (BMTC Nasho) yageze ku mukino wa nyuma

Muri iki cyumweru hakinwaga imikino ya 1/2 yatangiriye mu mikino y’inoki irimo Volleyball ndetse na Basketball.

Muri volleyball, Ikipe ya Basic Military Training Center (BMTC Nasho) yatsinze ikipe y’abasirikare barwanira mu kirere (Rwanda Air Force) igera ku mukino wa nyuma naho ikipe ya Republican Guard isezerera ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako (Rwanda Military Academy Gako). Biteganyijwe ko ikipe ya BMTC Nasho izakina na Republican Guard ku mukino wa nyuma.

Muri Basketball, ikipe ya BMTC Nasho yasezereye Ikipe ya Rwanda Air Force naho ikipe ya Rwanda Military Academy Gako isezerera ikipe ya Headquarter mu mukino wabereye I Kanombe, bisobanurako ikipe ya BMTC Nasho izakina na Rwanda Military Academy Gako ku mukino wa nyuma.

Republican Guard nayo yageze ku mukino wa nyuma wa nyuma muri Volleyball
Republican Guard nayo yageze ku mukino wa nyuma wa nyuma muri Volleyball

Mu mupira w’amaguru, ikipe ya BMTC Nasho yasezereye ikipe ya BMTC Gabiro iyitsinze ibitego 2-0, naho ikipe ya Republican Guard isezerera ikipe ya Special Operations Force (SOF).

Aya makipe yombi nyuma yo kwitwara neza mu mikino yayo akazahurira ku mukino wa nyuma ndetse ikipe ya Republican Guard (RG) ikaba ariyo ifite iki gikombe giheruka.

Muri Netball, ikipe Rwanda Air Force izahura n’ikipe ya Rwanda Military Academy Gako imenyerewe cyane muri Netball naho mu mukino wa Handball ikipe ya Special Operations Force izacakirana n’ikipe ya Rwanda Military Academy Gako.

Kugeza ubu biteganyijwe ko iyi mikino izakinwa, tariki 04 Nyakanga 2024 ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 30.

Iyi mikino ikinwa n’abasirikare mu nzego zitandukanye, iba igamije kongera ubusabane hagati y’iz0 nzego za gisirikare, kunoza imibanire ndetse n’imikoranire hagati yazo ndetse n’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka