Abahagarariye u Rwanda mu mikino Paralempike biyemeje kwegukana umudali i Paris

Itsinda ry’abakinnyi n’abatoza bari bahagarariye u Rwanda mu mikino Paralempike yabereye i Tokyo mu Buyapani, biyemeje kwegukana umudali mu mikino Paralempike ya 2024

Kuri uyu wa Gatatu itsinda ry’abakinnyi bari baritabiriye imikino paralempike bakoze ikiganiro n’itangazamakuru, cyari kigamije gusobanura uko ubutumwa bari bagiyemo bwagenze, ndetse n’intego bafite mu mikino iri imbere.

Bamwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu mikino paralempike
Bamwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu mikino paralempike

Eric Karasira wari uyoboye delegasiyo yatangaje ko bishimiye uko aba bakinnyi bitwaye, aho asanga hari urwego ikipe yari iriho yarenze ugereranyije n’indi mikino paralempike nagiye bitabira mu minsi yashize.

“Navuga ko abakinnyi bakoze ibishoboka, turebye nk’ikipe ya Sitting Volleyball yaragerageje ugereranyije n’itsinda barimo, kuko amakipe bahuye yarangije mu myanya itanu ya mbere”

Eric Karasira wari uyoboye delegasiyo
Eric Karasira wari uyoboye delegasiyo

Yavuze kandi ko bazakora ibishoboka byose hakaboneka umudali mu mikino izabera i Paris mu mwaka wa 2024, aho avuga kandi ko n’ikipe y’abagabo ifite intego zo kwitabira iyi mikino ndetse ikaba yanitwara neza.

Kuri Claudine Uwitije wakinaga iyi mikino ku nshuro ya mbere, avuga yishimira uko yitwaye kuko abandi bari kumwe bose byibura bakinnye Imikino paralempike inshuro eshatu.

Yagize ati “Ni ubwa mbere nari nitabiriye imikino paralempike, nakoresheje imbaraga nari mfite nshaka intsinzi, hari isomo nakuye muri iyi mikino bizatuma hari icyo ndenzaho mu mikino iri imbere ya 2024”

Uwitije Claudine yavuze ko iyi mikino yakinnye bwa mbere yamusigiye isomo
Uwitije Claudine yavuze ko iyi mikino yakinnye bwa mbere yamusigiye isomo
Mukobwankawe Liliane, Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Sitting Volleyball
Mukobwankawe Liliane, Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball Mukobwankawe Liliane, yashimiye NPC Rwanda, Minisiteri ya Siporo, abakinnyi bagenzi be ndetse n’abanyarwanda muri rusange mu buryo babashyigikiyemo.

Yagize ati “Ntacyo twigeze tubura mu byo twifuzaga, natwe ibyo twasabwaga twagerageje gutanga ibyo dufite, umusaruro twakuyeyo ugaragaza ko n’ibindi tubishoboye kandi tuzitwara neza mu myaka iri imbere.”

Nsengiyumva Jean Marie Vianney utoza ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball, yavuze ko kugeza ubu bishimira aho ikipe imaze kugera ugereranyije n’uko yari imeze mu myaka yatambutse, avuga ko bihaye intego yo kwegukana umudali byibura bitarenze 2028.

Yagize ati “Kuva nagera muri Paralempike mu mwaka wa 2012, Ni ubwa mbere tugize imyiteguro myiza hatarimo ibibazo”

“Nyuma y’imyaka umunani ikipe itangiye, ni ubwa mbere tubonye intsinzi muri iyi mikino, intego twajyanye kwari ukwitwara neza kurusha uko twitwaye i Rio muri Brazil, Los Angeles 2028 hatabayeho izindi ngorane umudali tuzawuzana”

Nsengiyumva Jean Marie Vianney utoza Ikipe y'Igihugu ya Sitting Volleyball
Nsengiyumva Jean Marie Vianney utoza Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball

Muri iyi mikino paralempike yaberaga i Tokyo, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’ikipe ya Sitting Volleyball yahavuye itsinze ikipe y’u Buyapani yari yanakiriye iri rushanwa, ari nabwo bwa mbere bari batsinze umukino kuva batangira kwitabira iyi mikino.

U Rwanda kandi rwari runahagarariwe na Claudine Uwitije mu gutera intosho n’ingasire, aho yabaye uwa 11 mu gutera intosho nyuma yo kuyitera muri metero 5,87, naho mu gutera ingasire, Uwitije Claudine yabaye uwa 10 ayiteye muri metero 19,66.

Mu gusiganwa ku maguru ho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Muvunyi Hermas, aho gusiganwa metero 1500 yaje ku mwanya wa munani, akoresheje iminota ine n’ibice by’amasegonda 46.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka