2022: Handball na Cricket babonye itike y’igikombe cy’isi (Ibyaranze indi mikino)

2022, ni umwaka umukino wa Handball na Cricket batwaye ibikombe ku rwego mpuzamahanga, naho Beach Volleyball bakora amateka mu Bwongereza

Umwaka wa 2022 wabaye umwaka udasanzwe mu mukino wa Handball, aho waranzwe n’intsinzi zirimo kubona itike y’igikombe cy’isi no kwegukana igikombe cy’akarere ka Gatanu ka Afurika. Umukino wa Cricket naho abanyarwandakazi batarengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Afurika.

Mu minsi ishize twabagejejeho amakuru yaranze umwaka mu mupira w’amaguru, aho amakipe menshi yaba n’amakipe y’igihugu atabashije guha ibyishimo abanyarwanda, uyu munsi turareba uko indi mikino yari ihagaze.

HANDBALL

Muri Handball, ni umwaka watangiranye n’amatora ya Komite Nyobozi, aho Twahirwa Alfred yasimbuye Utabarutse Theogene ku mwanya wa Perezida wa FERWAHAND.

Bwa mbere u Rwanda muri Handball ruzakina igikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yabonye itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Croatia umwaka utaha, ni nyuma y’uko yitwaye neza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 cyabereye mu Rwanda, aho u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu.

Perezida Kagame yakurikiranye aya marushanwa ya Handball by'umwihariko umukino wa nyuma
Perezida Kagame yakurikiranye aya marushanwa ya Handball by’umwihariko umukino wa nyuma

Ku rundi ruhande, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yo ntiyahiriwe muri iri rushanwa ryaberaga muri BK Arena nyuma yo gusoza ku mwanya wa nyuma.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18 yabonye itike yo gukina igikombe cy'isi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yabonye itike yo gukina igikombe cy’isi

U Rwanda rwatwaye IHF Chaellenge Trophy i Nairobi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 ariko yaje kwihoza amarira, ihita yegukana irushanwa “IHF Challenge Trophy-Zone 5” ryabereye i Nairobi muri Kenya, rutsinze igihugu cya Uganda ku bitego 39 kuri 37.

Handball yahiriwe n'umwaka wa 2022
Handball yahiriwe n’umwaka wa 2022

U Rwanda rwatsindiye kwakira igikombe cya Afurika mu bagabo cya 2026

Nyuma yo kwakira neza igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 20, u Rwanda rwaje gutsindira no kuzakira igikombe cya Afurika cy’abagabo mu mwaka wa 2026.

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Handball muri Afurika

Ubwo u Rwanda rwakiraga igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 20, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Handball muri Afurika Dr Mansourou Aremou.

Perezida Kagame yakiriye Dr Aremou Mansour uyobora CAHB
Perezida Kagame yakiriye Dr Aremou Mansour uyobora CAHB

Police HC na Kiziguro SS zegukanye shampiyona ya 2022 muri Handball

Muri shampiyona y’umwaka wa 2022, ikipe ya Police HC yegukanye igikombe itsinze Gicumbi HC ibitego 41 kuri 35 mu mukino wa kabiri wa Playoff, mu gihe uwa mbere yari yayitsinze ibitego 42 kuri 37.

AMAGARE

Mugisha Samuel usiganwa ku magare ‘yaburiye’ muri Amerika

Tariki 31 Kanama 2022, ni bwo Mugisha Samuel w’imyaka 24, yageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho byari biteganyijwe ko azitabira irushanwa rya ‘Maryland Cycling Classic’ ryagombaga kuba tariki 4 Nzeri 2022, ariko ikipe ye (ProTouch Cycling Team) ivuga ko ageze ku kibuga cy’indege cya Dallas ngo yahise abura.

Mugisha Moise yegukanye Tour du Cameroun

Tariki 12/06/2022 ni bwo umunyarwanda Mugisha Moise yegukanye isiganwa Tour du Cameroun, iri rikaba ryaraje rikurikira irindi siganwa rizwi nka Grand Prix Chantal Biya naryo ryabereye muri Cameroun mu mwaka wa 2020 naryo yegukanye.

Uhiriwe Byiza Renus yegukanye umudali wa zahabu muri Shampiyona nyafurika y’amagare

Tariki 24/03/2022 Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus yegukanye umudali wa zahabu muri Shampiyona nyafurika y’amagare yaberaga mu Misiri, aho yegukanye umwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23 ahita yambikwa n’Umudali wa zahabu.

Usibye Uhiriwe Byiza Renus, Nsengimana Jean Bosco nawe yaje kwegukana umwanya wa gatatu mu bakuru, bituma nawe yegukana umudali wa Bronze.

Perezida Kagame yitabiriye isozwa rya Tour du Rwanda

Hari ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022 ubwo hakinwaga agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, Perezida Kagame aba ari we utangiza agace ka nyuma k’iri siganwa ryari rimaze icyumweru rizenguruka u Rwanda. Uyu munsi umunyarwanda Mugisha Moise yanegukanye agace k’uyu munsi ari nabwo bwa mbere umunyarwanda yari yegukanye agace kuva isiganwa ryajya ku rwego rwa 2.1.

Mugisha Moise yabaye umunyarwanda wa mbere wegukanye agace kaTour du Rwanda kuva yajya kuri 2.1, mu gihe umunya-Eritrea Tesfazion yegukanye Tour du Rwanda 2022

VOLLEYBALL

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe Miliyoni 129 kubera gukinisha abakinnyi batabyemerewe.

Tariki ya 16 werurwe 2022, ni bwo Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe amande y’amafaranga 120,000 y’u Busuwisi (agera kuri miliyoni 129 mu mafaranga y’u Rwanda) kubera gukinisha abakinnyi batabyemerewe, mu mikino y’igikombe cy’afurika cyabereye mu Rwanda nk’uko byari byemejwe mu mwanzuro w’akanama k’imyitwarire k’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku rwego rw’isi (FIVB).

FRVB yarahanwe kubera gukinisha abakinnyi batabyemerewe
FRVB yarahanwe kubera gukinisha abakinnyi batabyemerewe

Bagirishya Jean de Dieu Jado Castar’ yarafunguwe, nyuma aza kwegura ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa muri FRVB.

Tariki ya 14 Gicurasi ni bwo Bagirishya Jean de Dieu “Jado Castar” wari Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa muri FRVB, yari yarahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y’u Rwanda y’abagore yari mu gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabaye muri Nzeri 2021, yakinishaga abakinnyi bo muri Brésil batujuje ibisabwa.

Nyuma y’igihe gito amaze gusoza igifungo cy’amezi umunani yari yakatiwe n’urukiko. Jean de Dieu Jado Castar abo bari kumwe muri iyi komite bamusabye ko yagaruka bagakomeza gufatanya kugera ku byo biyemeje, Jado Castar yarabyanze, avuga ko yahamanyije n’umutima we ko bidashoboka ko yagaruka mu buyobozi bwa siporo iyo ariyo yose.

Ikipe y’Igihugu ya Beach Volleyball yegukanye umwanya kane mu mikino ya Commonwealth yabereye Birmingham

Taliki ya 7 kanama 2022, Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga yari igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste yasoje ku mwanya kane mu mikino mpuzamahanga y’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza nyuma yo gutsindwa n’Abongereza bahataniraga umwanya wa gatatu.

Ikipe y’u Rwanda ntiyabashije gucyura umudari nk’uko byari mu ntego zabo nyuma yo gutsindwa n’impanga z’Abongereza amaseti 2-0 ubwo bahataniraga umwanya wa gatatu, nyuma yo kunanirwa gusezerera Australia muri 1/2.

Ikipe y’u Rwanda n’ubwo itabashije kugera ku ntego zabo ariko yakoze amateka nyuma yo kugera muri 1/2 mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games 2022).

Gisagara VC, yegukanye umwanya wa 3 mu gikombe cya Afurika

Muri Gicurasi uyu mwaka dusoje Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yakoze amateka amateka yari atarakorwa n’indi kipe muri aka karere ubwo mu yari gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Kelibia mu irushanwa rya Afurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Ibyo yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya Port de Douala amaseti 3-1, mu mukino n’ubundi bakinaga bashaka uwegukana umwanya wa gatatu.

Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball yarasubukwe nyuma y’ibihano.

Kuva u Rwanda rwahabwa ibihano n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa volleyball mu Rwanda FIVB nk’uko twabigarutseho haruguru, mu byo batari bemerewe no gutegura shampiyona byarimo ariko mu rwego rwo gutuma abakinnyi babaho badakina, Federasiyo y’u Rwanda yagiye itegura amarushanwa atandukanye imbere mu gihugu harimo n’iryo bateguye ryitiriwe shampiyona rya FORZZA VOLLEYBALL TOURNAMENT 2021 ryaje kwegukanwa na APR mu bakobwa ndetse na GISAGARA mu bagabo.

Ku itariki ya 01/10/2022 ni bwo Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda yongeye gutegura shampiyona nk’ibisanzwe aho kugeza kuri ubu irimbanyije bakaba bamaze gukina Phases 6.

Sitting Volleyball: Ikipe y’abagore yegukanye umwanya wa munani naho abagabo begukana umwanya wa 13 muri shampiyona y’isi

Mu Gushyingo uyu mwaka dusatira ku musozo wawo, u Rwanda rwitabiriye Shampiyona y’Isi y’umukino wa Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting Volleyball) mu bagabo ndetse n’abagore mu gihugu cya Bosnie-Hérzegovine, maze abagore begukana umwanya 8 mu gihe abagabo bo begukanye umwanya wa 13.

Yari amateka yari akozwe bwa mbere ku mugabane w’afurika ikipe iwukomokaho kugera mu mikino ya 1/4

BASKETBALL

REG na APR ntizahiriwe n’imikino ya Zone 5 yabereye muri Tanzania

Mu kwezi kwa 10/2022, amakipe yari yabaye aya mbere mu Rwanda mu cyiciro cy’abagore ari yo APR na REG ntiyahiriwe n’irushanwa rya Basketball ryo mu karere ka gatanu ryaberaga i Arusha muri Tanzania, kuko ikipe ya APR yegukanye umwanya wa gatatu naho ikipe ya REG yegukana umwanya wa kane mu gihe irushanwa nyirizina ryo ryaje kwegukanwa n’ikipe ya Alexandria Sporting Club yo mu gihugu cya Misiri.

REG yihariye ibikombe mu bagabo n’abagore muri Shampiyona y’u Rwanda

Muri shampiyona ya Basketball uyu mwaka wa 2022, ibikombe byose bya shampiyona byegukanywe n’amakipe ya REG Basketball Club nk’aho mu cyiciro cy’abagabo ikipe ya REG BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ihigitse ikipe ya Patriots, nyuma yo gutsinda mu mikino ya kamarampaka (playoffs) imikino 3-2.

REG BBC yatwaye shampiyona
REG BBC yatwaye shampiyona

Ikipe y’abagore ya REG WBBC yo yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022 muri Basketball, nyuma yo gutsinda APR Women BBC amanota 63-54, mu mukino wa kane wa kamarampaka.

REG BBC yatengushye abanyarwanda muri BAL

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2022 u Rwanda rwongeye kwakira imikino ya nyuma y’irushanwa rya BAL ku nshuro yaryo ya 3 aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’ikipe ya REG BBC, maze ku ikubitiro Ikipe ya REG Basketball Club isezererwa na FAP yo muri Cameroun muri 1/4 cy’irangiza iyitsinze amanota 66-63.

Mugabe Arstide wakunzwe na benshi yasezeye Basketball

Muri kamena uyu mwaka nibwo Mugabe Aristide wari umaze imyaka 11 akinira ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball, yasezeye gukinira iyi kipe.

Mugabe ubu ukinira ikipe ya Patriots Basketball Club, icyo gihe yabinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter maze ahamya ko yamaze gusezera mu ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball ndetse ko ibyo yafataga nk’inzozi byabaye impamo.

Cricket

Muri uyu mwaka mu mukino wa Cricket mu Rwanda habaye ibikorwa bitandukanye byiganjemo imikino mpuzamahanga nkaho ku nshuro ya 8 ishyirahamwe ryuyu mukino mu Rwanda ryongeye gutegura irushanwa rya KWIBUKA riba mu rwego rwo kwibuka abari abakinnyi abayobozi n’abakunzi ba Cricket bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa ryamaze gushyirwa ku ngengabihe y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Cricket ICC, aho iri rushanwa rya 2022 yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye birimo n’ikipe y’igihugu ya Brazil, hakabamo ndetse na Nigeria, u Rwanda, Botswana, Tanzania n’u Budage.

U Rwanda rwakoze amateka....

Tariki ya 12 Nzeri 2022, u Rwanda rwakoze amateka muri uyu mukino aho ikipe y’u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 19 mu muri uyu mukino yabonye itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 “ ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023” izabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2023.

U Rwanda rwageze kuri ibi nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma mu mikino nyafurika yo gushaka itike “ICC U-19 Women’s T20 World Cup Africa Qualifiers 2022” yaberaga i Gaborone muri Botswana.

Muri uyu mwaka kandi muri uyu mukino wa Cricket u Rwanda rwahawe kwakira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi aho mu Rwanda hateraniye ibihugu 16 bya Afurika byari bigabanyije mu matsinda abiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka