AMAVUBI byaranze, Salima Mukansanga na Adil Mohamed baravuzwe cyane (Ibyaranze 2022 mu mupira w’amaguru)

Umwaka wa 2022 usojwe umunyarwandakazi Salma Mukansanga ari rimwe mu mazina yavuzwe ku isi yose nyuma yo gukora amateka yo gusifura amarushanwa arimo igikombe cy’isi

Nk’uko bisanzwe iyo umwaka utangiye buri wese aba fite intego zo gutera imbere, gukabya inzozi no kugera kure ugereranyije n’umwaka uba wabanje. Ni nako byari bimeze ubwo 2021 yarangiraga, aho amakipe menshi yifuzaga kwegukana ibikombe n’ibindi.

Mu Rwanda, amakipe arimo APR FC na AS Kigali yari afite inzozi zo kugera mu matsinda mu marushanwa Nyafurika ariko byaranze, Rayon Sports na Kiyovu Sports zifuzaga ibikombe birabura, Amavubi ashaka kujya muri CHAN biranga, muri rusange umupira w’amaguru ntibyakunze, gusa hari abo umwaka wahiriye. Ni ibiki byaranze 2022 mu mupira w’amaguru?

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima, umwaka wa 2022 wamubereye uw’amateka

Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga yabaye umusifuzi wa mbere usifuye mu mateka y’igikombe cya Afurka cy’abagabo ibintu yakoze mu gikombe cya Afurika cya 2021 ariko cyabaye mu 2022 kikabera muri Cameroon hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2022.

2022, Umwaka w'amateka kuri Salima Mukansanga
2022, Umwaka w’amateka kuri Salima Mukansanga

Umukino wa mbere yakoreyemo amateka ni umukino wo mu itsinda rya kabiri wahuje Zimbabwe yatsinze Guinnea ibitego 2-1 tariki 18 Mutarama 2022.

Nyuma yo gusifura igikombe cya Afurika Mukansanga Salima Rhadia kandi muri uyu mwaka wa 2022 yatoranyijwe mu basifuzi 36 bo hagati bari gusifura igikombe cy’isi 2022 aho we n’abandi bagore babiri aribo Stéphanie Frappart (u Bufaransa), Yoshimi Yamashita (u Buyapani) batoranyijwe mu basifuzi 36 bo hagati.

Umukino wa mbere yasifuye yari umusifuzi wa 4 mu mukino wo mu itsinda D tariki 22 Ugushyingo 2022 ubwo Ubufaransa bwatsindaga Australia 4-1.

Nyuma y’imyaka ibiri n’igice idatsindwa ikipe ya APR FC yatsinzwe na Mukura VS mu mukino wakinwe iminsi ibiri.

Ni umukino ubundi wari uteganyijwe tariki 31 Mutarama 20022 kuri Stade ya Kigali yewe ni nako byagenze ariko ubwo igice cya mbere cyari kirangiye imvura yaguye ari nyinshi hafatwa umwanzuro wuko umukino usubikwa.

Igice cya mbere cyari cyarangiye Mukura VS ifite igitego 1-0 cyatsinzwe na Nyarugabo Moise ku munota wa 31. Igice cya kabiri cy’uyu mukino cyakinwe tariki ya 01 Gashyantare 2022 batangirira aho umukino wari ugeze urangira APR FC itsinzwe umukino wa mbere nyuma y’imyaka ibiri idatsindwa aho yujuje imikino 50 idatakaza.

Amavubi yabonye umutoza mushya Carlos Alos ukomoka muri Espagne, asimbura Mashami Vincent

Tariki 29 Werurwe 2022 ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Carlos Alos Ferrar ukomoka muri Espagne ari we mutoza mushya w’Amavubi ndetse ahita anasinya amasezerano y’umwaka umwe.

Carlos Alós Ferrer nta bigwi bikomeye yari afite mu mupira w’amaguru kuko nubwo yatoje amakipe arimo nka FAR Rabat nta kipe y’igihugu yari yarigeze atoza.

Uyu mutoza yari ahanganye n’abandi batoza bafite amazina akomeye harimo nka Alain Giresse watoje amakipe nka Paris Saint-Germain, Mali Senegal n’izindi, hakaza ndetse n’umutoza Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi, agatoza u Buhinde n’ahandi

APR FC yatwaye Igikombe cya 20 cya shampiyona

Tariki 16 Kamena 2022 ni bwo habaye imwe mu mikino y’umunsi wa 30 yasozaga shampiyona ya 2021-2022 maze ikipe ya APR FC itwara igikombe cyayo cya 20 nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-0.

APR FC yatwaye igikombe ifite amanota 66 mu Kiyovu Sports bari bagihanganiye yabaye iya kabiri n’amanota 65.

AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya AS Kigali tariki 28 Kamena 2022 yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0, gutwara iki gikombe byatumye umutoza wayo Cassa Mbungo yandika amateka yo gutwara iki gikombe ku nshuro ya gatatu nyuma yo kugitwara muri Police FC ndetse n’icyo yari yatwaranye na AS Kigali mu 2013.

Gicumbi FC na Etoile de l’Est zamanutse mu cyiciro cya kabiri zisimburwa na Sunrise na Rwamagana City.

Ikipe ya Gicumbi FC na Etoile de l’Est zari zazamutse mu cyiciro mbere mu mwaka wa 2021 zongeye gusubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwaka umwe zikina icyiciro cya mbere muri shampiyona ya 2021-2022.

Etoile de l’Est yari yazamutse nyuma y’imyaka 20 itagera mu cyiciro cya mbere yamanutse iri ku mwanya wa 15 n’amanota 28 mu gihe Gicumbi FC yari igarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’umwaka umwe yongeye kumanuka ifite amanota 18.

Rwamagana City yateje impagarara, umwe mu bayobozi ba FERWAFA atakaza akazi.

Ikipe ya Rwamagana City FC yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere yaherukagamo mu 2016, nyuma y’uko yatsinze Interforce FC ibitego 2-1 mu mukino wa 1/2 wo kwishyura, bisanga 2-0 yari yatsinze mu mukino ubanza.

Mbere y’uyu mukino wayihaye itike ariko habanje ibisa nk’impaka byaturutse ku kirego AS Muhanga bari bahuriye muri ¼ yari yatanze, ivuga ko Rwamagana City yakinishije umukinnyi utari wari wemerewe gukina. Ibi byatumye tariki 13 Kamena 2022, Rwamagana City yari yasezereye AS Muhanga muri ¼ cy’icyiciro cya kabiri iterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi Mbanza Joshua wavugwaga ko afite amakarita maze AS Muhanga ihabwa itike yo gukomeza.

Ibi ariko ntabwo ariko byagenze kuko Rwamagana City yavugaga ko uyu mukinnyi nta makarita afite yageze mu nzego zose irega isaba kurenganurwa birangira ariyo izamutse. Ibi byasize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” rutaye muri yombi Nzeyimana Félix wari umukozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA ndetse n’Umusifuzi Tuyisenge Javan, nyuma Nzeyimana Félix yirukanwe na Ferwafa.

Umunyamabanga wa FERWAFA yahagaritswe mu kazi

Kubera iki kibazo cya Rwamagana City cyanatumye tariki 20 Kamena 2022, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ritangaza ko Umunyamabanga mukuru waryo Henry Muhire ahagaritswe mu nshingano ze kubera amakosa yakoze mu kazi, gusa nyuma y’ukwezi yagaruwe mu kazi.

Amavubi yatangiye gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi tariki 02 Kamena 2022 yatangiye urugendo rwo gushaka itike yo kwitabira igikombe cya Afurika 2023 ubwo yanganyaga na Mozambique bari kumwe mu itsinda rya 12 hamwe na Benin ndetse na Senegal igitego 1-1.

Umukino wa kabiri Amavubi yagombaga kwakira Senegal ariko kubera ko nta stade yemewe yari yakabonetse mu Rwanda umukino wakiniwe muri Senegal maze bigoranye Senegal itsinda Amavubi 1-0 igitego cyatsinzwe na Sadio Mane kuri penaliti mu minota umunani yari yongewe ku mukino.

Kugeza ubu Amavubi mu itsinda ryayo afite inota rimwe riyashyira ku mwanya wa gatatu mu gihe yitegura kuzasura Benin tariki 20 Werurwe 2023.

APR FC na AS Kigali zongeye gusezererwa zidakabije inzozi z’amatsinda

Tariki 10 Nzeri 2022 ni bwo APR FC yakiraga US Monastir yo muri Tunisia kuri stade mpuzamahanga ya Huye maze inayitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Yves Mugunga, mu mukino wo kwishyura ariko wabereye muri Tunisia APR FC yanyagiwe ibitego 3-0 isezererwa itarenze ijonjora rya mbere.

APR FC ku ikubitiro yasezerewe na Monastir
APR FC ku ikubitiro yasezerewe na Monastir

Ikipe ya AS Kigali yahagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2022-2023, tariki 10 Nzeri 2022 yakiriwe muri Djibouti na AS Djibouti Telecom ihanganyiriza 0-0, mu mukino wo kwishyura wabaye tariki 18 Nzeri 2022 kuri stade mpuzamanga i Huye AS Kigali itsinda igitego 1-0, ikomeza mu ijonjora rya kabiri.

AS Kigali yasezerewe na Al Nasr
AS Kigali yasezerewe na Al Nasr

AS Kigali yahuye na Al Nasr yo muri Libya maze bakina umukino ubanza tariki 8 Ukwakira 2022 banganya 0-0 mu gihe umukino wo kwishyura wabereye muri Libya tariki 16 Ukwakira 2022 AS Kigali isezererwa itsinzwe igitego 1-0.

Amavubi yagiye muri Maroc gukina imikino ya gicuti.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Nzeri 2022 yerekeje muri Maroc aho yari agiye gukinira imikino ya gicuti itandukanye,umukino wa mbere wahuje u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Guinnea Equatorial tariki 23 Nzeri 2022 banganya 0-0, nyuma yo gukina umukino wa mbere Amavubi tariki 27 Nzeri 2022 yakinnye umukino wa kabiri aho yatsinzwe n’ikipe na St Eloi Lupopo yo muri RDC ibitego 3-0.

Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti muri Maroc
Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti muri Maroc
Gerard Gohou, amaraso mashya yongewe mu Mavubi
Gerard Gohou, amaraso mashya yongewe mu Mavubi

Amavubi yabuze itike yo gukina CHAN 2023

Tariki 03 Nzeri 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatsindiwe na Ethiopia kuri sitade mpuzamahanga ya Huye igitego 1-0 ibura itike yo kujya muri CHAN 2023 izabera muri Algeria. Uyu mukino wari uwo kwishyura wakinwe nyuma y’uko umukino ubanza wari wabereye muri Tanzania amakipe yombi yanganyije 0-0 tariki 26 Kanama 2022.

Ibi byatumye ku nshuro ya mbere u Rwanda rubura itike yo kwitabira iki gikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo bwa mbere kuva mu 2016.

Mukura VS yaciwe miliyoni 46 FRW kubera kwirukana umutoza mu buryo binyuranyije n’amategeko.

Ikipe ya Mukura VS yaciwe asaga miliyoni 47 frw kubera ko yirukanye umutoza Djilali Bahloul mu Ukuboza 2020 ayitoje imikino itatu gusa ya shampiyona,ibi kandi byari byanatumye iyi kipe ifatirwa n’ibihano byo kutagura no kwandikisha abakinnyi bashya mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 byatumye itangira shampiyona ifite abakinnyi 13 gusa.

Rwabuze gica hagati ya APR FC na Adil Mohamed, ikirego kijya muri FIFA

Ikipe ya APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed ndetse na kapiteni wayo Manishimwe Djabel kubera imyitwarire mibi, ibi bikaba byaraje nyuma gato yo gusezererwa na US Monastri muri CAF Champions League.
Aba bombi bahagaritswe nyuma y’iminsi yari ishize havugwa kutumvikana hagati yabo ndetse bagezaho bakanaterana amagambo mu itangazamakuru gusa ubuyobozi bwa APR FC butangaza ko umutoza atirukanywe.

Nyuma y’ukwezi kapiteni Manishimwe Djabel yagarutse mu kazi, mu gihe umutoza Adil Mohamed we wahise ajya iwabo kuko nyuma y’uku kwezi ko guhagarikwa atigeze agaruka ahoy amaze kugeza ikirego muri FIFA avuga ko yahagaritswe binyuranyije n’amategeko.

APR FC isoje umwaka igarutse kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga

Umuyobozi w’ikipe ya APR F.C yatangaje ko abakinnyi b’abanyamahanga atari ikizira, ko ahubwo bashobora kuzifashishwa igihe umutoza azaba yagaragaje ko abakeneye ariko mu marushanwa mpuzamahanga gusa, bitandukanye na politike iyi kipe yari imaramye imyaka isaga icumi yo gukinisha abanyarwanda gusa mu marushanwa yose.

AFURIKA:

Senegal bwa mbere yatwaye Igikombe cya Afurika 2021(2022).

Tariki ya 06 Gashyantare 2022 ikipe y’igihugu ya Senegal yatsinze kuri Misiri kuri penaliti 4-2 yegukana igikombe cya Afurika cyaberega muri Cameroun nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Senegal yagukanye iki gikombe nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri mu 2002 ndetse na 2019.

Sadio Mané yafashije Senegal kwegukana igikombe cya Afurika
Sadio Mané yafashije Senegal kwegukana igikombe cya Afurika

Sadio Mane yatowe nk’umukinnyi mwiza wa 2022 muri Afurika, anaba uwa kabiri ku isi mu bihembo bya Ballon d’Or.

Tariki 22 Nyakanga 2022 mu birori byabereye i Rabat muri Maroc Umunya-Senegal Sadio Mane yatowe nk’umukinnyi uhiga abandi muri Afurika atsinze Mohamed Salah bakinanaga muri Liverpool ndetse n’umunyezamu Edouard Mendy wa Chelsea bakomoka mu gihugu kimwe.

Sadio Mane kandi tariki 17 Ukwakira 2022 mu birori byo gutanga ibihembo bya Ballon d’Or 2022 byabereye i Paris yegukanyemo umwanya wa kabiri akurikiye Karim Benzema wayegukanye gusa muri ibi bihembo yahawe igihembo cyiswe Socrates Award gihabwa umukinnyi wagize uruhare mu bikorwa bifasha umuryango mugari binyuze muri siporo.

HANZE YA AFURIKA

Real Madrid yatwaye UEFA Champions League 2021-2022 itsinze Liverpool

Tariki 28 Gicurasi 2022,ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yongeye gutwara UEFA Champions Leagur ku nshuro ya 14 itsinze Liverpool ku mukino wa nyuma igitego 1-0 cyatsinzwe na Vinius Jr.

Eintracht Frankfurt yegukanye igikombe cya UEFA Europa League 2021-2022

Tariki 18 Gicurasi 2022,ikipe ya Eintracht Frankfurt yo mu Budage yegukanye igikombe cya UEFA Europa League ku mukino wa nyuma itsinze Rangers kuri penaliti 5-4 nyum yuko bari banganyije igitego 1-1.

Messi yahesheje Argentine Igikombe cy’Isi, Maroc ikora amateka mashya

Kuva tariki 20 Ugushyingo 2022 kugeza tariki 18 Ukuboza 2022 mu gihugu cya Qatar hakinwe igikombe cy’Isi cyari icyanyuma gikinwe n’ibihugu 32 kuko guhera mu 2026 kizajya kitabirwa n’ibihugu 48. Iri rushanwa ryaranzwe no gutungurana gukomeye aho ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri ½ ikaba ikipe ya mbere yo muri Afurika ibigezezo.

Nyuma y'imyaka 36, Argentine yegukanye igikombe cy'isi
Nyuma y’imyaka 36, Argentine yegukanye igikombe cy’isi

Amakipe nk’u Bubiligi, u Budage ntabwo yigeze arenga amatsinda mu gihe ikipe y’igihugu ya Senegal nubwo itarifite Sadio Mane kubera imvune yageze muri 1/8.
Iki gikombe cy’Isi cyegukanywe na Argentine nyuma y’imyaka 36 itagitwara itsinze u Bufaransa kuri penali 4-2 nyuma yuko banganyije ibitego 3-3.

Lionel Messi yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa mu gihe Kylian Mbappe ari we watsinze ibitego byinshi aho yasoje afite ibitego umunani.

Karim Benzema yatwaye Ballon d’Or 2022 bwa mbere mu mateka ye.

Rutahizamu w’umufaransa Karim Benzema tariki 17 Ukwakira 2022 mu birori byabereye i Paris mu Bufaransa yegukanye Ballon d’Or ye ya mbere. Ibi byatumye aba umufaransa wa gatanu wegukanye iki gihembo ndetse aba uwa mbere ucyegukanye kuva Zinedine Zidane yagitwara mu 1998.

Kylian Mbappe yatunguranye atera umugongo Real Madrid aguma muri PSG kubera ubusabe bwa Perezida w’u Bufaransa.

Rutahizamu Kylian Mbappe mu mpeshyi ya 2022 yari asoje amasezerano mu ikipe ya PSG aho Real Madrid yari yizeye kumwegukana ariko bitunguranye uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri PSG ku busabe bwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Mbappe yemeje ko yamwihamagariye kuri telefone akamubwira ko ari uw’ingenzi bigatuma ahindura ibitekerezo.

Cristiano Ronaldo yirukanwe muri Manchester United

Cristiano Ronaldo yatandukanye n’ikipe ya Manchester United basheshe amasezerano nyuma y’ikiganiro yatanze akavuga ko atakubaha umutoza Erik Ten Hag kuko nawe atamwubashye, ndetse agasebya ikipe avuga ko nta mpinduka igira kuko uko yayibonaga afite imyaka 21 ariko akiyibona. Ibi ntibyakiriwe neza n’ubuyobozi maze tariki 22 Ugushyingo 2022 batangazako basheshe amasezerano ye.

Ikipe ya Chelsea yaragurishijwe

Ikipe ya Chelsea mu gihugu cy’u Bwongereza yaragurishijwe kuko uwari umuherwe wayo kuva 2004 Roman Abramovic yafatiwe ibihano n’igihugu cy’u Bwongereza, ndetse n’imitungo ye mu Bwongereza igafatirwa ashinjwa kuba inshuti n’umujyanmaa wa Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin washoje intambara ku gihugu cya Ukraine muri Gashyantare 2022.

2023 iraje......

Mu gihe 2022 hari aho itabaye nziza, intego ni zose ku mupira w’amaguru, APR FC irakomeza inzozi zo kugera mu matsinda aho izaba ikoresha n’abanyamahanga, Amavubi nayo arifuza kongera kubona itike ya CAN/AFCON, Rayon Sports ikifuza kongera gutwara igikombe.......

Kigali Today ibifurije umwaka mushya muhire wa 2023

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwadukorera ubuvugizi abantu twakosoje amazina ya diploma bakadufasha bakabihuza na index number tukabona uko napplying muri rp murakoze mwabwira nesa kuko diploma irakosoye ariko ya index number twakosoje hazaho amazina bakosoye

Kamana eric yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka