Iyo kipe igiye gukina isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda”, aho ubwo yaryitabiraga ku nshuro ya mbere yanyuzwe n’uburyo umukino w’amagare mu Rwanda uri gutera imbere, bituma ifata umwanzuro wo kugira uruhare mu iterambere ryawo.
Kuri iyi nshuro ya kabiri ubwo bazaba baza mu Rwanda barifuza gukomeza umushinga wabo bise “Rwanda Vélo Project 2017”, bakaba batangaza ko babona uyu mukino uri gutera imbere, ariko abawukina bakagorwa no kubona ibikoresho by’ibanze.
Iyo kipe kandi muri uyu mwaka yanatumiye umukinnyi w’Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana ngo ayifashe mu masiganwa abiri bakoreye Québec muri Canada ari yo Tour de Beauce na Grand-Prix Saguenay.
Muri Tour du Rwanda ya 2016, umukinnyi wayo Rugg Thimothy yayirangije ku mwanya wa 11, aho ndetse yanegukanye uduce tubiri muri iri siganwa, mu gihe ikipe yo yarangije iri ku mwanya wa kane mu makipe 12 yari yitabiriye Tour du Rwanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|