Ikipe izitabira Tour du Rwanda iri gukusanya inkunga yo gushyikigira uyu mukino

Ikipe yo muri Canada yitwa LowestRates.ca iri gukusanya inkunga zo gushyigikira umukino w’amagare mu Rwanda, by’umwihariko amakipe asanzwe adafite ubushobozi buhagije.

Iyo kipe igiye gukina isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda”, aho ubwo yaryitabiraga ku nshuro ya mbere yanyuzwe n’uburyo umukino w’amagare mu Rwanda uri gutera imbere, bituma ifata umwanzuro wo kugira uruhare mu iterambere ryawo.

Ikipe ya Lowestrates.ca yishimiye u Rwanda, irifuza kurufasha mu iterambere ry'umukino w'amagare
Ikipe ya Lowestrates.ca yishimiye u Rwanda, irifuza kurufasha mu iterambere ry’umukino w’amagare

Kuri iyi nshuro ya kabiri ubwo bazaba baza mu Rwanda barifuza gukomeza umushinga wabo bise “Rwanda Vélo Project 2017”, bakaba batangaza ko babona uyu mukino uri gutera imbere, ariko abawukina bakagorwa no kubona ibikoresho by’ibanze.

Iyo kipe kandi muri uyu mwaka yanatumiye umukinnyi w’Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana ngo ayifashe mu masiganwa abiri bakoreye Québec muri Canada ari yo Tour de Beauce na Grand-Prix Saguenay.

Rugg Thimothy, umwe mu bakinnyi b'iyi kipe bitwaye neza umwaka ushize wari unafite abafana benshi
Rugg Thimothy, umwe mu bakinnyi b’iyi kipe bitwaye neza umwaka ushize wari unafite abafana benshi
Rugg Thimothy yibukirwa cyane ku buryo yasomaga agacurura, akenda kuyigeza mu ndiba
Rugg Thimothy yibukirwa cyane ku buryo yasomaga agacurura, akenda kuyigeza mu ndiba

Muri Tour du Rwanda ya 2016, umukinnyi wayo Rugg Thimothy yayirangije ku mwanya wa 11, aho ndetse yanegukanye uduce tubiri muri iri siganwa, mu gihe ikipe yo yarangije iri ku mwanya wa kane mu makipe 12 yari yitabiriye Tour du Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka