Bwa mbere mu mateka y’umukino w’amagare mu Rwanda,umunyarwanda agiye kwitabira amarushanwa y’isi mu mukino w’amagare ukinirwa mu misozi,umukino utamenyerewe cyane muri Afurika, uretse igihugu cya Afurika y’epfo cyateye imbere muri uyu mukino, wakunze kwitabirwa cyane n’ibihugu by’i Burayi na Amerika.
Ahagana ku i saa sita na 15 zo muri iri joro ryakeye nibwo Nathana yari ahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe yerekeza muri Espagne,aho yatangaje ko yumva imyitozo yagenze neza n’ubwo ari ubwa mbere agiye kuyitabira.
"Biragoye kuko ari ubwa mbere,ariko nkurikije imyitozo nakoze ngomba kwitwara neza,mu ntego njyanye harimo kuza mu icumi ba mbere,kuko iyo ugiye mu yandi marushanwa bituma uhaguruka uri ku murongo w’imbere bikakongerera amahirwe yo gutsinda"
Nathan Byukusenge kandi yakomeje anashimira ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda bubategurira amarushanwa menshi haba mu Rwanda ndetse no hanze,aho yumva bimaze gutuma bagira ubunararibonye.
Biteganijwe ko mari aya marushanwa azaba atangira kuri uyu wa kabiri taliki ya 01/09,Nathan Byukusenge ari nawe wenyine uhagarariye u Rwanda azaba asiganwa ku cyumweru taliki ya 05/09/2015.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nathan l wish u to succeed . God bless u. thank good journey welcome back in your country .
imana ikomeze imuhe imbaraga atere imbere kd insinzi turasengera Nathan wee!
mwifurije istinzi nkurinyuma kandi nabanyarwanda bose bakurinyuma nubwo bingoye kuraje imana ikurinde