Nathan Byukusenge yerekeje Espagne gusiganwa mu misozi

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda Nathan Byukusenge yerekeje mu marushanwa y’isi muri Espagne azaba kuva taliki 01/09 kugeza 06/09/2015.

Bwa mbere mu mateka y’umukino w’amagare mu Rwanda,umunyarwanda agiye kwitabira amarushanwa y’isi mu mukino w’amagare ukinirwa mu misozi,umukino utamenyerewe cyane muri Afurika, uretse igihugu cya Afurika y’epfo cyateye imbere muri uyu mukino, wakunze kwitabirwa cyane n’ibihugu by’i Burayi na Amerika.

Nathan Byukusenge amaze iminsi akoresha igare rikoreshwa muri uyu mukino
Nathan Byukusenge amaze iminsi akoresha igare rikoreshwa muri uyu mukino

Ahagana ku i saa sita na 15 zo muri iri joro ryakeye nibwo Nathana yari ahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe yerekeza muri Espagne,aho yatangaje ko yumva imyitozo yagenze neza n’ubwo ari ubwa mbere agiye kuyitabira.

"Biragoye kuko ari ubwa mbere,ariko nkurikije imyitozo nakoze ngomba kwitwara neza,mu ntego njyanye harimo kuza mu icumi ba mbere,kuko iyo ugiye mu yandi marushanwa bituma uhaguruka uri ku murongo w’imbere bikakongerera amahirwe yo gutsinda"

Uyu mukino ubamo ubwitange bwinshi
Uyu mukino ubamo ubwitange bwinshi

Nathan Byukusenge kandi yakomeje anashimira ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda bubategurira amarushanwa menshi haba mu Rwanda ndetse no hanze,aho yumva bimaze gutuma bagira ubunararibonye.

Mu marushanwa aheruka kubera mu Rwanda,Nathan Byukusenge niwe munyarwanda waje imbere (ku mwanya wa 8)
Mu marushanwa aheruka kubera mu Rwanda,Nathan Byukusenge niwe munyarwanda waje imbere (ku mwanya wa 8)

Biteganijwe ko mari aya marushanwa azaba atangira kuri uyu wa kabiri taliki ya 01/09,Nathan Byukusenge ari nawe wenyine uhagarariye u Rwanda azaba asiganwa ku cyumweru taliki ya 05/09/2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nathan l wish u to succeed . God bless u. thank good journey welcome back in your country .

zacky yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

imana ikomeze imuhe imbaraga atere imbere kd insinzi turasengera Nathan wee!

longin yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

mwifurije istinzi nkurinyuma kandi nabanyarwanda bose bakurinyuma nubwo bingoye kuraje imana ikurinde

simbizi yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka