Ubwo ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda yageraga i Kigali itahukanye imidari ibiri irimo uwa zahabu ndetse n’uwa Bronze,imidari begukanye mu mikino nyafrika ihuza ibihugu byose muri Afrika,yaje kwakirwa n’abayobozi ba Ferwacy i Kanombe.
Nyuma y’aho, iyi kipe yaje kwakirwa by’umwihariko muri Classic Hotel ndetse aba bakinnyi banasobanurira abari bitabiriye iyi mikino inzira ndende banyuze ngo babashe guhesha ishema u Rwanda.
Mu bari bitabiriye ibi birori hari harimo n’umuyobozi wa Komite Olempike mu Rwanda Bwana Robert Bayigamba. Mu ijambo rye yabanje gushimira iyi kipe yari ihagarariye u Rwanda,ndetse anashimangira ko ibi byose kubigeraho ari imiyoborere myiza,aho ndetse by’umwihariko yanshimagiye ko Federasiyo babarizwamo ariyo ya mbere ifite imikorere myiza mu Rwanda.
Yagize ati"Ndashimira aba basore uburyo bahagariye neza u Rwanda,ibi kandi kuba barabigezeho ni imiyoborere myiza dufite muri iki gihugu,by’umwihariko kandi sinshidikanya ko Ferwacy ko ariyo Federasiyo ikora neza mu Rwanda"
Iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda kandi nyuma y’aho ikipe y’igihugu yegukaniye Tour du Rwanda,yaje gushimirwa na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda,aho ndetse yanabageneye amagare ayanye n’igihe,amagare agera kuri 23.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Bayingana ni umugabo pe degori azamukoreho urugendo shuri
hadi janvier turagufana sanaa
ferwacy iri kuzamura ibendera ry’u rwanda mu mahanga