Ferwacy niyo Federasiyo ikora neza mu Rwanda-Robert Bayigamba

Umuyobozi wa Komite Olempike mu Rwanda arashimangira ko ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ariryo rikora neza kurusha izindi.

Ubwo ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda yageraga i Kigali itahukanye imidari ibiri irimo uwa zahabu ndetse n’uwa Bronze,imidari begukanye mu mikino nyafrika ihuza ibihugu byose muri Afrika,yaje kwakirwa n’abayobozi ba Ferwacy i Kanombe.

Nyuma y’aho, iyi kipe yaje kwakirwa by’umwihariko muri Classic Hotel ndetse aba bakinnyi banasobanurira abari bitabiriye iyi mikino inzira ndende banyuze ngo babashe guhesha ishema u Rwanda.

Bayigamba ashimira Hadi Janvier wahesheje ishema igihugu
Bayigamba ashimira Hadi Janvier wahesheje ishema igihugu

Mu bari bitabiriye ibi birori hari harimo n’umuyobozi wa Komite Olempike mu Rwanda Bwana Robert Bayigamba. Mu ijambo rye yabanje gushimira iyi kipe yari ihagarariye u Rwanda,ndetse anashimangira ko ibi byose kubigeraho ari imiyoborere myiza,aho ndetse by’umwihariko yanshimagiye ko Federasiyo babarizwamo ariyo ya mbere ifite imikorere myiza mu Rwanda.

Yagize ati"Ndashimira aba basore uburyo bahagariye neza u Rwanda,ibi kandi kuba barabigezeho ni imiyoborere myiza dufite muri iki gihugu,by’umwihariko kandi sinshidikanya ko Ferwacy ko ariyo Federasiyo ikora neza mu Rwanda"

Perezida wa Ferwacy nawe yashimiraga Hadi Janvier uko yayoboye bagenzi be bakegukana imidari
Perezida wa Ferwacy nawe yashimiraga Hadi Janvier uko yayoboye bagenzi be bakegukana imidari

Iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda kandi nyuma y’aho ikipe y’igihugu yegukaniye Tour du Rwanda,yaje gushimirwa na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda,aho ndetse yanabageneye amagare ayanye n’igihe,amagare agera kuri 23.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bayingana ni umugabo pe degori azamukoreho urugendo shuri

nkunda yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

hadi janvier turagufana sanaa

karasira yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

ferwacy iri kuzamura ibendera ry’u rwanda mu mahanga

semwaga yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka