Valens Ndayisenga na Claude Uwizeye babonye ikipe mu Bufaransa

Valens Ndayisenga na Claude Uwizeye, abakinnyi babiri b’Abanyarwanda b’umukino w’amagare bamaze kubona ikipe mu Bufaransa.

Valens Ndayisenga (ibumoso) na Claude Uwizeye babonye ikipe nshya
Valens Ndayisenga (ibumoso) na Claude Uwizeye babonye ikipe nshya

Ndayisenga abonye ikipe nyuma y’iminsi yari amaze nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Tirol yo muri Autriche. Ubu we na mugenzi we Uwizeye bari bamaze iminsi bakoraba imyitozo muri Les Amis Sportifs, bamaze kubona ikipe yabigize umwuga yitwa Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière

Iyi kipe ya Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière ifite ibyiciro bitandukanye birimo abakuru n’abato, ikaba ifite n’ishuri ryigisha umukino w’amagare.

Ndayisenga yakiniye ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo na Tirol yo muri Autriche. Uwizeye we yakiniye Les Amis Sportifs y’i Rwamagana gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka