Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye Tour du Cameroun

Kuri iki Cyumweru ni bwo hasojwe isiganwa ryari rimaze icyumweru ribera muri Cameroun, rirangiye umunyarwanda Mugisha Moise ari we wanikiye abandi

Nyuma yo gukora akazi gakomeye mu gace ka karindwi ka Tour du Cameroun kabaye ejo, aho Mugisha Moise yabashije gukuramo ikinyuranyo cy’iminota irenga itatu akaza no guhita yambara Maillot Jaune, kuri iki Cyumweru byarangiye ari we wegukanye isiganwa.

Mu gace k’uyu munsi kavuye Ebolowa berekeza i Yaoundé Mugisha Moise afatanyije na bagenzi be ba Team Rwanda, bakinnye bacungana na Adreev Yordan wari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange, baza gusoza isiganwa ry’uyu munsi bakiri kugendana.

Mugisha Moïse wegukanye iri siganwa yaherukaga no kwegukana irindi siganwa rizwi nka Grand Prix Chantal Biya naryo ryabereye muri Cameroun mu mwaka wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka