Umunsi wa kabiri wa shampiyona nyafurika usize umunyarwanda ku mwanya wa munani

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ikomeje guhatana n’ibind bihugu muri shampiyona nyafurika muri uyu mukino yakinwaga umunsi wayo wa kabiri kuri uyu wa kabiri tariki 10/2/2015.

Umunsi wa mbere w’iri rushanwa waraye ukinwe mu nzira y’ibirometero 48,aho ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare yarangije iri ku mwanya wa kane aho basiganwaga n’igihe bakina nk’ikipe (Team Time Trial)

Ndayisenga Valens na bagenzi be bashoboye kwegukana umwanya wa kane ku munsi wa mbere
Ndayisenga Valens na bagenzi be bashoboye kwegukana umwanya wa kane ku munsi wa mbere

Eritrea ihagarariwe n’abakinnyib bamenyerewe nka Debesay Meksbeb, Merhawi Kudus na Daniel Teklehaimanot, niyo yaje ku mwanya wa mbere ikurikirwa na Afurika y’Epfo,Ethiopia yaje ku mwanya wa gatatu u Rwanda ruza ku mwanya wa kane.

Kuri uyu wa kabiri, hari hatahiwe gukina kw’abatarengeje imyaka 18 na bo basiganwa kugiti cyabo(Individual Trial) aho ku ruhande rw’u Rwanda Mugisha Samuel w’imyaka 17 ari we wakinnye mu bahungu. Mugisha wari yitabiriye ku nshuro ya mbere amarushanwa yo muri uru rwego yarangije ku mwanya wa munani akoresheje iminota 38 amasegonda 21 n’ibice 91.

Umukinnyi wo muri Afurika y’epfo, De Vink Gregory ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 35 amasegonda 33 n’ibice 91 akurikirwa n’umunya Algeria na Islam Mansouri mu gihe ku mwanya wa gatatu hajeho El Mahdi Chokri wo muri Marooc.

Mugisha Samuel w'imyaka 17 ni we wahagarariye u Rwanda kuri uyu wa kabiri
Mugisha Samuel w’imyaka 17 ni we wahagarariye u Rwanda kuri uyu wa kabiri

Iyi mikino izasozwa tariki 14/6/2015, kuri uyu wa gatatu bari bube bakina nanone basiganwa n’igihe mu bakuru(abakobwa n’abahungu) ndetse n’abatarengeje imyaka 23, ariko buri mukinnyi akina ku giti cye(Course contre la montre individual).

U Rwanda ruzahagararirwa na Niyonshuti Adrien mu bakuru, Ndayisenga Valens mu batarengeje imyaka 23 na Girubuntu Jeanne D’Arc mu bakobwa. Imnsi itatu yanyuma y’iri siganwa, amakipe azaba asiganwa mu muhanda(road race).

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka