U Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona y’isi y’amagare ya 2025

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi ryatoranyije u Rwanda nk’igihugu kizakira shampiyona y’amagare ku isi, aho rwari rubihanganiye na Maroc

Bwa mbere mu mateka, shampiyona y’isi mu mukino w’amagare igiye kubera muri Afurika, aho u Rwanda rwamaze kwemeza nk’igihugu kizakira iri rushanwa mu mwaka wa 2025.

U Rwanda ni rwo ruzakira shampiyona y'isi y'amagare "UCI Rᴏᴀᴅ Wᴏʀʟᴅ Cʏᴄʟɪɴɢ Cʜᴀᴍᴘɪᴏɴsʜɪᴘs 2025"
U Rwanda ni rwo ruzakira shampiyona y’isi y’amagare "UCI Rᴏᴀᴅ Wᴏʀʟᴅ Cʏᴄʟɪɴɢ Cʜᴀᴍᴘɪᴏɴsʜɪᴘs 2025"

Nk’uko byari byitezwe ko hagomba gutangazwa igihugu kizakira iyi shampiyona, u Rwanda nk’igihugu cyari gihanganiye na Maroc, cyamaze kwandikirwa ubutumwa bunyuze muri e-mail bubamenyesha ko u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo u Rwanda rwari rwatanze kandidatire yo kwakira iyi mikino, ni nyuma y’aho iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi ryari ryasabye ko ibihugu bya Afurika bisaba.

Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera ku mugabane w’i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane, u Rwanda rukazaba rubaye igihugu cya mbere muri Afurika kiyakiriye.

Shampiyona y’isi mu magare uyu mwaka iri kubera mu gihugu cy’u Bubiligi, umwaka utaha wa 2022 ikazabera mu mujyi wa Wollongong muri Australia, 2023 ibere Glasgow muri Ecosse, naho 2024 ikazabera i Zürich mu Busuwisi.

Mu Rwanda hasanzwe hari abakunzi benshi b’umukino wo gusiganwa ku magare

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UWOMUNTU NIHANGANE

MANZI yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka