Tour du Rwanda yari iteganyijwe mu kwezi gutaha yimuwe kubera #COVID-19

Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ryari riteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha, ryamaze gushyirwa muri Gicurasi kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugaragaza ubukana.

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) rimaze gutangaza ko kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus, iri siganwa ryimuriwe mu ntangiriro za Gicurasi.

umunya-Eritrea Tesfazion Natnael ni we wegukanye Tour du Rwanda 2020 iheruka
umunya-Eritrea Tesfazion Natnael ni we wegukanye Tour du Rwanda 2020 iheruka

Iri siganwa ryari riteganyijwe kubera mu Rwanda tariki 21 kugera tariki 28/02/2021, ryimuriwe tariki 02 kugera tariki 09/05/2021, ibi bikaba bije nyuma y’igenzura ryakozwe harebwa ubwiyongere bw’iki cyorezo ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka