Ikipe ya Chris Froome, Gicumbi no kurara muri Kigali buri munsi mu bizaranga #TdRwanda2021

Mu muhango wo kugaragaza inzira n’imihanda bizaranga Tour du Rwanda 2021, hazibandwa ku ngamba zo kwirinda COVID19, zizatuma amakipe yose buri munsi azajya arara mu mujyi wa Kigali.

Ni umuhango watangijwe no kwibuka Karemera Pierre uheruka kwitaba Imana, akaba ari umwe mu bagize uruhare mu itangizwa ry’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy), akanariyobora kuva mu mwaka wa 1994 kugera 2002.

Ni isiganwa ridasanzwe ugereranyije n’andi masiganwa yabanje, aho by’umwihariko hazibandwa ku ngamba zo kwirinda COVID-19, aho bizasaba ko nyuma buri gace amakipe yose azajya arara mu mujyi wa Kigali, akazinduka ajya aho isiganwa rizatangirira.

Amakipe 17 azitabira Tour du Rwanda 2021

Amakipe 32 ni yo yari yasabye kwitabira Tour du Rwanda 2021, hemererwa amakipe 17 aho buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi batanu, andi makipe abiri asigaye akazatangazwa mu kwezi kwa mbere 2021.

Ikipe ya Israel Start-Up Nation ni yo kipe yemererwa gukina amarushanwa yose akomeye (World Tour) izagaragara muri Tour du Rwanda 2021.

Iyi kipe ikaba ari na yo ikinamo umukinnyi Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro enye, ikaba yaramusinyishije avuye muri INEOS yahoze yitwa Sky.

Amakipe yemerewe kuzitabira Tour du Rwanda 2021

Amakipe atatu y’ibihugu

Rwanda
Algeria
Ethiopia

Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane

Benediction Ignite/Rwanda
Saca/Rwanda
Pro-Touch/USA
Bike Aid/yo mu Budage
Vino Astana Motors/Kazakshstan
TSG /Malaysie
Medellin/Colombia
Novo Nordisk/USA

Amakipe y’ababigize umwuga

Total Direct Energie/France
Team B&B Hotels/France
Androni Giocatolli Sidermec/Italy
Israel Start-Up Nation/Israel

Uduce tuzaba tugize Tour du Rwanda 2021

Agace ka mbere, Tariki 21/02/2021: Kigali Arena –Rwamagana 115.6 Kms

Agace ka kabiri, Tariki 22/02/2021: Kigali-Huye 120.5 kms

Agace ka gatatu: Tariki 23/02/2021: Nyanza-Gicumbi 171.6 kms

Agace ka kane, Tariki 24/02/2021: Kigali-Musanze 123.9 kms

Agace ka gatanu, Tariki 25/02/2021:Nyagatare-Kigali 149.3 Kms

Agace ka gatandatu, Tariki 26/02/2021: Kigali-Kigali 152.6 kms (Bazanyura Gicumbi bagaruke I Kigali)

Agace ka karindwi, Tariki 27/02/2021: Kigali-Kigali 4.5 kms, Course contre la montre

Agace ka munani, Tariki 28/02/2021: Kigali(Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) 75. 3Kms

Uzajya yegukana agace azajya yambara umwambaro wa Skol nk’uko bisanzwe, naho uzajya aba ayoboye isiganwa azajya yambara w’umuhondo (Maillot Jaune) uzatangwa na Visit Rwanda.

Mu isiganwa ry’uyu mwaka hazagaragaramo Akarere ka Gicumbi kataherukaga kwakira iri siganwa, hakaba kandi hatazagaragaramo uturere twa Rubavu na Karongi dusanzwe dukunda kunyuramo isiganwa, ibi bikaba biterwa n’uko abasiganwa bagomba kujya bahita bagaruka mu mujyi wa Kigali buri munsi.

Abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda 2021:

Minisports, Visit Rwanda, Polisi y’igihugu y’u Rwanda, Skol, Cogebanque, Rwanda Tea, SP, Prime Insurance, Gorilla Games, Inyange, RwandAir, Bella Flowers, RSSB, Horizon Express, G-Skin , Komite Olempike y’u Rwanda, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Hydrobatel, Mobisol, Rymax, Rwanda Foam, Techno Market, Vava Transport, Hilltop Hotel, Kim Hotel.

Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka