Tour du Rwanda: Niyonshuti ni uwa kabiri ku rutonde rusange

Icyiciro cya kabiri cya Tour du Rwanda cyarangiye Umunyarwanda, Adrien Niyonshuti, ukinira ikipe ya MTN QHUBEKA ari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange.

Nyuma y’igice cyitwa itangiriro cyabereye i kigali tariki 20/11/2011. Ejo abasiganwa batangiye irushanwa nyaryo. Icyiciro cya mbere cyigizwe n’urugendo bakoze bahereye i Kigali berekeje i Rwamagana (icyiciro cya mbere). Uru rugendo ntabwo basiganye cyane kuko ahantu henshi bagendaga mu kivunge. Bageze i Rwamagana maze bararuhuka babona kugaruka i Kigali (icyiciro cya kabiri). Icyi gice cyarangiye Niyonshuti ari ku mwanya wa gatatu nyuma y’Umunyamerika Kiel wa Team Type 1 na Girdlestone Dylan ukinana na Niyonshuti muri MTN QHUBEKA, ariko ku rutonde rusange ari ku mwanya wa kabiri.

Muri ibi bice byombi bireshya na kilometero 134, Umunyamerika Reijnen Kiel ukinira Team Type 1 yongeye kwigaragaza nk’uko yabigenje batangira irushanwa kuri stade Amahoro, aba uwa mbere yakoresheje amasaha atatu, iminota 16 n’amasegonda 51.

N’ubwo Adiren Niyonshuti yabaye uwa gatatu bagaruka I Kigali, ku rutonde rusange rw’intera yose bamaze gusiganwa aza ku mwanya wa kabiri akurikiye uwo munyamerika Kiel umurusha amasegonda 16.

Ku rutonde rusange Niyonshuti akurikiwe n’umusore bakinana muri MTN MTN QHUBEKA Girdlestone Dylan; arushwa na Niyonshuti amasegonda 6.

Nyuma y’uduce tubiri basiganwe ku wa mbere berekeza mu ntara y’iburasirazuba bakagaruka i Kigali, kuri uyu wa kabiri abanyonzi 55 barasiganwa agace ka gatatu aho berekeza mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Rubavu bakaza gusiganwa kilometero 151.
Abanyozi baraza kurara i Rubavu bazahaguruke ku wa gatatu berekeza i Muhanga ubwo bazaba basiganwa agace ka kane.

Dore uko urutonde rw’agateganyo rumeze ku bakinnyi ku giti cyano no ku makipe muri rusange:

Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange.
1. REIJNEN Kiel (Type 1 SANOFI) 03h21’13’’
2. NIYONSHUTI Adrien (MTN QHUBEKA) 03h21’29’’ 16’’
3. GIRDLESTONE Dylan (MTN QHUBEKA) 03h21’35’’ 22’’
4. ABEBE Alem (Ethiopie) 03h21’37’’ 24’’
5. ROSSKOPF Joseph (Type 1 SANOFI) 03h21’42’’ 29’’
6. GIDAY Kbrom (Ethiopie) 03h21’49’’ 36’’
7. HABIYAMBERE Nicodem (Karisimbi) 03h21’52’’ 39’’
8. KINDEYA Msgena (Ethiopie) 03h21’55’’ 42’’
9. KOGO Benjamin (Kenya) 03h21’58’’ 45’’
10. HATEGEKA Gasore (Karisimbi) 03h22’00’’ 47’’
Uko amakipe akurikirana.
1. Ikipe ya Type 1 SANOFI
2. Ikipe ya MTN QHUBEKA
3. Ikipe y’ igihugu ya ETHIOPIE
4. RWANDA KARISIMBI
5. RWANDA AKAGERA
6. Ikipe y’ igihugu ya KENYA
7. Ikipe ya RHONE ALPES
8. Ikipe ya FLANDERS AVIA
9. Ikipe y’ igihugu ya TANZANIE
10. Ikipe y’ igihugu ya GABON

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka