Tour du Rwanda : Agace ka Karongi- Rusizi kegukanywe na Rugg Thimothy

Agace ka gatatu k’irushanwa rya Tour du Rwanda aho abasiganwa baturukaga i Karongi bagana i Rusizi kegukanwe na Rugg Thimothy ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Rugg Thimothy niwe wegukanye agace ka Karongi-Rusizi
Rugg Thimothy niwe wegukanye agace ka Karongi-Rusizi

Uyu niwe wari wanegukanye agace ka mbere k’iri rushannwa kitwa Prologue. Aje akurikirwa na Areruya Joseph ukinira ikipe y’u Rwanda.

Ndayisenga Valens akomeje kwambara umwabaro w’umuhondo (Maillot Jaune) kuko ntawabashije kumurusha ibihe amaze gukoresha mu irushanwa ryose.

Rugg Thimothy nyuma yo gutsinda Prologue, mu tundi duce twa Kigali-Ngoma na Kigali-Karongi ntiyitwaye neza kuko yazaga mu bakinnyi ba nyuma.

Ubwo abasiganwa ku magare bari bagiye guhaguruka mu mujyi wa Karongi
Ubwo abasiganwa ku magare bari bagiye guhaguruka mu mujyi wa Karongi

Uko abakinnyi bakurikiranye uyu munsi/Agace Karongi-Rusizi

1. Rugg Timothy akoresheje 3h18’16”
2. Joseph Areruyaakoresheje 3h18’14”
3. Eyob Metkel(Eritrea) ”
4. Okubamariam Tesfom (Eritrea) ”
5. Byukusenge Patrick 3h18’26”
6. Nsengimana Jean Bosco 3h18’27”
7. Ndayisenga Valens ”
8.Biziyaremye Joseph 3h18’29”
9. Gabre Amanuel (Eritrea)
10. Lagab Azedine (Algeria)

Ibindi bihembo

Uwitwaye neza mu kuzamuka: MUGISHA Samuel. -
Umukinnyi muto: NDAYISENGA Valens - DDC
Umunyafurika wa mbere: NDAYISENGA Valens. - DDC
Umunyarwanda wa mbere-NDAYISENGA V. - DDC

Urutonde rusange/Igihe bamaze gukoresha (Iminota arushwa n’uwa mbere)

1. NDAYISENGA Valens Dimension Data : 08h51’53’’
2. ARERUYA Joseph LES AMIS SPORTIFS 08h53’09’’( 01’16’’)
3. OKUBAMARIAM Tesfom ERITREA National Team ERI 08h53’16’’ (01’23’’)
4. NSENGIMANA Jean Bosco STRADALLI - BIKE AID 08h53’19’’ (01’26’’)
5. EYOB Metkel DIMENSION DATA FOR QHUBEKA ERI 08h53’21’’ 01’28’’
6. GHEBREIGZABHIER Amanuel Dimension Data (08h55’18’’) 03’25’’
7. BYUKUSENGE Patrick BENEDICTION Club (08h55’19’’) 03’26’’
8. KANGANGI Suleiman Kenyan Riders DOWNUNDER 08h55’19’’ (03’26’’)
9. BURU Temesgen Mebrahtu ETHIOPIA NATIONAL TEAM 08h55’30’’ (03’37’’)
10. WACHTENDORF Brett LOWESTRATES.CA 08h55’32’’ (03’39’’)

Uko isiganwa ryagenze muri rusange

Wari umunsi wa kane wa Tour du Rwanda 2016, Agace kakinwaga ko kari aka gatatu, aho abakinnyi 71 ari bo babashije gutangira iri siganwa ryahagurukiye mu karere ka Karongi, mu gihe 3 bamaze gusezera muri iri siganwa kubera impamvu zitandukanye.

Mu bilometero bya mbere by’iri siganwa, Mugisha Samuel wa Benediction Club nk’uko yari yabigenje ubwo bavaga I Kigali, yaje guhita acomoka mu gikundi gusa yaje guhita akurikirwa na Boivin Guillaume wegukanye agace ka Kigali-Ngoma, ndetse n’Umufaransa Fournet Sebastien.

Bakomeje kunyura mu makorosi menshi agoranye
Bakomeje kunyura mu makorosi menshi agoranye

Aba bombi uko ari batatu bakomeje kuyobora isiganwa, gusa Boivin Guillaume baje kugeraho bamusiga umunota 1 n’amasegonda arenga 30, kugera ubwo bageraga mu karere ka Rusizi aza kongera kubashikira, gusa aba babiri bo baje kugeraho banasiga abandi iminota 4 yuzuye.

Mugisha Samuel na Fournet Sebastien bakomeje kuoyobora isiganwa kugera i Rusizi mu mujyi
Mugisha Samuel na Fournet Sebastien bakomeje kuoyobora isiganwa kugera i Rusizi mu mujyi

Bakigera mu mujyi wa Rusizi, Mugisha Samuel na bagenzi be babiri bari bakiyoboye isiganwa, gusa inyuma yabo gato hari Ndayisenga Valens, ndetse n’ikindi cyari cyamaze kubasatira aho har hasigayemo amasegonda nk’icumi, gusa byaje kurangira Rugg Thimothy wari wabaye uwa mbere ku munsi wa mbere ari we uciye abandi mu rihumye mu Kilometero cya nyuma maze yegukana agace k’uyu munsi, maza aza guhita ahembwa na Skol yamuzimaniye icyo kunywa maze nawe aragotomera ashira inyota.

Andi mafoto yaranze agace ka Karongi-Rusizi

Ubwo abasiganwa ku magare bari bagiye guhaguruka mu mujyi wa Karongi
Ubwo abasiganwa ku magare bari bagiye guhaguruka mu mujyi wa Karongi
Abasiganwa banyuze mu mihanda izenguruka ikiyaga cya Kivu irimo amakorosi akakaye
Abasiganwa banyuze mu mihanda izenguruka ikiyaga cya Kivu irimo amakorosi akakaye
Igikundi kinini cy'abakinnyi cyagengeraga hamwe
Igikundi kinini cy’abakinnyi cyagengeraga hamwe
Aha uwitwa Polveroni David w'ikipe ya Haute Savoie yo mu Bufaransa yari aguye bari kumufasha kweguka
Aha uwitwa Polveroni David w’ikipe ya Haute Savoie yo mu Bufaransa yari aguye bari kumufasha kweguka
Abafana bari benshi mu muhanda
Abafana bari benshi mu muhanda
Mu muhanda Karongi-Rusizi abafana bagaragaje imbaraga nyinshi mu gufana
Mu muhanda Karongi-Rusizi abafana bagaragaje imbaraga nyinshi mu gufana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nibyiza Isiganwa ndabona ryaragenze neza bokomerezaho .

Mugarura yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

kbsa aba bahungu b’urwanda bakomereze aho tubari inyuma

Gatasi yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Courage Rwandans

Nsengiyumva Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Woow!aba basore b’u Rwagasabo tubari inyuma kabisa.Biragaragara ko igare ribari mu maraso,kdi ni mu gihe kuko na Nyakubahwa President wa Republica abari inyuma nk’umukuru w’igihugu.Courage kabisa.

Nsengiyumva Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Wow Kbs Abna Burwand Baritanga Nibakomerez Aho Kd Twes Nk’abnyarwanda Tubashyigikire

Ntakirutimana Alexis yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Abasore bu Rwanda nibakomeze batsinde.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Bakwiye Gushimwa Bariya Basore Kuko Aribo Dusigaranye Barimo Kuduha Umunezero Mumikino Yo Murwanda.

Mpakanyi yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Tunejejwe nuko tour du rwanda ihagaze kugeza aka kanya ntagushidikanya ko tuzayegukana iy’uyu mwaka

innocent musabi yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka