Tour du Rwanda 2014 izerekana uzaba uwa mbere muri Afurika

Irushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare “Tour du Rwanda 2014” rifite umwihariko ko uyu mwaka uzaryegukana ashobora guhita anafata umwanya wa mbere ku mugabane wa Afurika, cyane ko batatu ba mbere kuri uyu mugabane bazarigaragaramo.

Ingengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI) yerekana ko Tour du Rwanda ari ryo rushanwa ryanyuma rizakinwa muri uyu mwaka wa 2014 ku mugabane wa Afurika, bivuze ko ari naryo rizasiga urutonde ntakuka rw’uko abakinnyi bakurikirana kuri uyu mugabane muri uyu mwaka uri kugana ku musozo.

Perezida wa FERWACY Aimable Bayingana (hagati) umuhuzabikorwa, Olivier Grand Jean (ibumoso) na JC Hero, Umuyobozi w'isiganwa (iburyo) mu kiganiro n'abanyamakuru.
Perezida wa FERWACY Aimable Bayingana (hagati) umuhuzabikorwa, Olivier Grand Jean (ibumoso) na JC Hero, Umuyobozi w’isiganwa (iburyo) mu kiganiro n’abanyamakuru.

Kugeza ubu abakinnyi batatu bakubana barimo umunya Eritereya Mekseb DEBESAY uherutse gufata umwanya wa mbere muri Afurika nyuma yo gutwara isiganwa ryo muri Cameroon ndetse n’abandi babiri bari bamuri imbere, umunya Maroc Mouhssine LAHSAINI n’umunya Alijeriya Azzedine LAGAB, bose bazaba bari muri iri siganwa rizatangira kuri iki cyumweru tariki 16/11/2014.

Umukinnyi umwe muri aba uzashobora kurangiza iminsi umunani ya Tour du Rwanda ari we uri imbere, akazahita anegukana umwanya wa mbere ku mugabane wa Afurika muri 2014.

Abanyarwanda bamaze amezi abiri bitegura iri rushanwa.
Abanyarwanda bamaze amezi abiri bitegura iri rushanwa.

Aganira n’itangazamakuru, perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana yatangaje ko iki hari ikizongera kuri iri siganwa mu bijyanye no guhangana (competition) gusa ko bitazabuza abakinnyi ba Team Rwanda kwitwara neza.

Ati “Uko biri kose guhangana kuziyongera kuko abakinnyi ba mbere muri Afurika bazaba bahari barwanira umwanya wa mbere ikintu kizatuma irushanwa rikomera cyane. Abakinnyi bacu twabateguye neza aho bamaze amezi abiri bari hamwe twizeye ko hari umusaruro munini bizatanga aho uyu mwaka intego ari ukwegukana uduce (etapes) turenze tubiri ndetse tukaba twanatwara irushanwa muri rusange”.

Ni inshuro ya gatandatu iri rushanwa rigiye gukinwa ku rwego mpuzamahanga, aho kuva ryatangira gukinwa gutyo muri 2009 nta munyarwanda uzaryegukana. Irushanwa ry’uyu mwaka rizaba rifite umwihariko ko rizasiganwa agace karekare mu mateka, aho abakinnyi bazava i Rubavu berekeza i Nyanza mu nzira y’ibirometero 182.

Abakinnyi bazaba bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa:

Team Rwanda Karisimbi iba ihabwa amahirwe

Ikipe y'u Rwanda ya Kalisimbi.
Ikipe y’u Rwanda ya Kalisimbi.

HADI Janvier (Capitain), Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco Ndayisenga Valens na Biziyaremye Joseph.

Team Rwanda Muhabura

ikipe y'u Rwanda ya Muhabura.
ikipe y’u Rwanda ya Muhabura.

Byukusenge Nathan (Capitain), Uwizeyimana Jean Claude, Mupenzi Aime(murumuna wa Hadi), Karasira Theoneste na Karegeya Jeremie (murumuna wa Nathan Byukusenge).

Team Rwanda Akagera

IKipe y'u Rwanda akagera.
IKipe y’u Rwanda akagera.

Ruhumuriza Abraham (Captian), Hakuzimana Alias Camera, Byukusenge Patrick, Bintunimana Emile na Gasore Hategeka.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nifuzaga Konange Nakora Imyitozo Murakoze

Shyaka Kevin yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka