Team Rwanda igeze kure imyiteguro y’irushanwa rya Mountain Bike 2015

Mu gihe u Rwanda rugiye kwakira bwa mbere Isiganwa ry’amagare rikinirwa mu misozi (2015 Africa Continental Mountain Bike Championships), Ikipe y’u Rwanda ikomeje imyiteguro ikomeye mu karere ka Musanze aho irushanwa rizabera.

iri rushanwa rizabera mu Karere ka Musanze guhera tariki ya 08 Gicurasi kugera tariki ya 10 Gicurasi 2015.

Bitoza kuzamuka imisozi y'amabuye mu karere ka Musanze
Bitoza kuzamuka imisozi y’amabuye mu karere ka Musanze

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda

Mu bakuru

Biziyaremye Joseph
Byukusenge Nathan
Hadi Janvier
Hakuzimana
Hategeka Gasore
Ruhumuriza Abraham

Abatarengeje imyaka 23

Areruya Joseph
Uwizeye Jean Claude

Abakiri bato (Junior)

Mugisha Samuel

Amagare yifashishwa mu irushanwa rya Mountain Bike
Amagare yifashishwa mu irushanwa rya Mountain Bike
Team Rwanda mu myitozo yo mu nzira zigoranye
Team Rwanda mu myitozo yo mu nzira zigoranye

Usibye iri rushanwa kandi,Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryanateguye isiganwa ryiswe Race to Remember rikaba ari muri Gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, irushanwa rizava i Kigali ryerekeza i Rwamagana ku wa gatandatu tariki ya 02/05/2015

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Courage bavandi tubarinyuma

kayinamura jean baptiste yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

Ewana ndizerako muzitwara neza tubarinyuma

meddy yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

aba bana babanyarwanda nibakomerezaho muguhesha ihihugu cyacu ishema

shyaka eric yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka