Restrepo Valencia yongeye gutwara agace, Mugisha Moise atakaza amasegonda 22

Mu gace ka karindwi aho umuntu yakinaga ku giti cye, umunya-Colombia Restrepo Valencia yongeye kwegukana agace yanikiye abandi

Kuri uyu wa Gatandatu hakinwaga agace ka karindwi ka Tour du Rwanda, aho abakinnyi bakinaga basiganwa umunti ku giti cye, aho buri mukinnyi yasiganwaga ku ntera ya Kilomtero 4.5, hakaza kurebwa ibihe buri wese yakoresheje.

Abasiganwa batangiye i Saa munani zuzuye babimburiwe na Hadj Bouzit wa GSP yo muri Algeria, bakaba bahugurukiraga kuri 40, bakazamuka i Nyamirambo kuri Tapis Rouge, bakamanuka mu Nyakabanda, bakazamuka kwa Mutwe nyuma bakongera gusoreza kuri 40.

Umukinnyi waje kwitwara neza ni Umunya-Colombia Restrepo Valencia Jhonatan ukinira Androni yo mu Butaliyani wakoresheje iminota 6 n’amasegonda 32, naho Mugisha Moise uri imbere mu banyarwanda akoresha iminota 7 n’amasegonda 21, bituma atakaza amasegonda ariko aguma ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange.

Ibihe bakoresheje n’uko bakurikiranye mu guhaguruka

1. Hadj Bouzit (GSP) 8’05”
2. Bengayou Abdaraouf (GSP) 7’18”
3. Dukuzumuremyi (SACA) 7’51”
4. Ben Youcef (GSP) 8’02”
5. Nzafashwanayo (Benediction) 7’39”
6. Batmunkh (Terengganu): 7’25’’
7. Uhiriwe (Benediction): 7’11’’
8. Dario (BAI): 7’39’’
9. Nsengimana (Rwanda): 7’12’’
10. Astafyev (Vino): 7’33’’
11. Fourie (Pro Touch): 7’25’’
12. Hakizamana (Skol): 7’31’’
13. Rajovic (Nippo): 6’47’’
14. Brand (Novo Nordisk): 7’12’’
15. Planet (Novo Nordisk): 6’57’’
16. Lahav (Israel): 7’13’’
17. Cardis (Total): 6’55’’
18. Henttala (Novo Nordisk): 7’02’’
19. Basson (Pro Touch): 7’19’’
20. Araujo (BAI): 7’40’’
21. Uwizeye (Rwanda): 7’30’’
22. Jurado (Terengganu): 6’48’’
23. Taaramae (Total): 6’58’’
24. Habimana (SACA): 7’09’’
25. Gahemba (Rwanda): 7’28’’
35. Buru (Ethiopie): 7’26’’
36. Debay (Ethiopie): 8’54’’
37. Kruger (Pro Touch): 7’09’’
38. Byukusenge (Benediction): 7’04’’
39. Ovett (Israel): 7’04’’
40. Tesfom (Eritrea): 6’49’’
41. Kangangi (Bike Aid): 7’12’’
42. Abreha (Ethiopia): 7’40’’
43. Tewelde (Eritrea): 7’30’’
35. Buru (Ethiopie): 7’26’’
36. Debay (Ethiopie): 8’54’’
37. Kruger (Pro Touch): 7’09’’
38. Byukusenge (Benediction): 7’04’’
39. Ovett (Israel): 7’04’’
40. Tesfom (Eritrea): 6’49’’
41. Kangangi (Bike Aid): 7’12’’
42. Abreha (Ethiopia): 7’40’’
43. Tewelde (Eritrea): 7’30’’
53. Shtein (Vino): 6’50’’
54. Manizabayo (Benediction): 7’26’’
55. Mulueberhan (Eritrea): 6’55’’
56. Hailu Girmay (Nippo): 6’34’’
57. Andemeskel (Israel): 7’05’’
58. Hailemichael (Nippo): 7’08’’
59. Areruya (Rwanda): 6’55’’
60. Restrepo (Androni): 6’32’’
61. Main (Pro Touch): 6’44’’
62. Ravanelli (Androni): 6’58’’
63. Schelling (Israel): 6’38’’
64. Quintero (Terengganu): 6’47’’
65. Moise Mugisha (SACA): 7’21’’
66. Tesfazion (Eritrea): 6’59’’

Uko bakurikiranye mu gace ka karindwi kakinwe uyu munsi
Uko bakurikiranye mu gace ka karindwi kakinwe uyu munsi
Urutonde rusange nyuma y'umunsi wa karindwi
Urutonde rusange nyuma y’umunsi wa karindwi

Amafoto yaranze iri siganwa

Ahazwi nko kwa Mutwe, kuhazamuka bisaba gushinyiriza

Gutanga ibihembo by’umunsi

1.Uwegukanye agace: Restrepo Valencia Jonathan (Androni Giocatolli)

2.Uyoboye isiganwa/Maillot Jaune: Nathaniel Tesfazion (Team Erythrea)

3.Urusha abandi kuzamuka: Oyerzun Carlos (Chile, Bai Sicasal-Angola)

4.Uyoboye abandi muri Sprint: Yemane Dawit (Team Erythrea)

5.Umukinnyi ukiri muto: Tesfazion Nathaniel (Team Erythrea)

6.Urusha abandi guhatana:Hailu Biniam Ghirmay (Nippo Delko Marseille)

7.Umunyafurika uri imbere: Tesfazion Nathaniel (Team Erythrea)

8.Umunyarwanda uri imbere: Mugisha Moise (SACA Team)

9.Ikipe nziza y’umunsi: Androni Giocatolli (Italy)

Kuri iki Cyumweru ubwo iri siganwa riza kuba risozwa, abakinnyi barahaguruka i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground), berekeze Rebero, aho bazanyura Norvege no kwa Mutwe, aho bazakora intera ya 89,3 Km.

Inzira y’agace ka nyuma

Kigali Expo Ground-Rwandex-Rond Point Kanogo-Cercle Sportif-Mburabuturo-Gikondo-Montée Pavée-Rebero (Finish Line)-Nyamirambo-SP Nyamirambo-Tapis Rouge-Kimisagara- Nyabugogo-Giticyinyoni-Nouvelle route direction Mont Kigali -Norvege-Mont Kigali-Stade Regionale de Nyamirambo-Tapis Rouge -Kimisagara-Mur de Kigali (Chez Mutwe)-Prison 1930-Apacope-Carrefour Yamaha-Kinamba-Route des poida Lourds-Rondpoint Kanogo-Cercle Sportif-Mburabuturo-Gikondo-Montée Pavée-Rebero (Finish Line)+ kuzenguruka rimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka