Patrick Byukusenge yanikiye abandi yambikwa umupira wa Cogebanque

Nyuma yo gusesekara i Karongi ari uwa mbere,Patrick Byukusenge wo mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu,niwe wegukanye isiganwa ry’amagare ryavaga i Muhanga ryerekeza i Karongi mu gace kuri uyu wa gatandatu.

Mu isiganwa rya gatandatu mu masiganwa agize Rwanda Cycling Cup 2015,aho abasiganwa bagera kuri 47 bahagurutrse ku i saa ine za mugitondo berekeza i Karongi ku ntera ya Kilometero 80,aho abanyarwanda 40,abanyakenya 5,abarundi 2,baje gusigwa na Byukusenge Patrick .

Byukusenge Patrick wambitswe umupira na Cogebanque
Byukusenge Patrick wambitswe umupira na Cogebanque
Mbere yo guhaguruka i Muhanga
Mbere yo guhaguruka i Muhanga

Abasiganwa ubwo bamaeraga kurenga imihanda yo mu karere ka Muhanga,batangiye kugenda basigana,maze basore barimo Bonaventure Uwizeyimana,Nsengimana Bosco,Karegeya Jeremie ndetse Patrick Byukusenge batangira kugenda baha intera abandi bakinnyi.

Byukusenge Patrick na Karegeya Jeremie bakomeje bayobora abandi
Byukusenge Patrick na Karegeya Jeremie bakomeje bayobora abandi
Mu mihanda ya Buringa-Nyange-Rubengera
Mu mihanda ya Buringa-Nyange-Rubengera

Ubwo bageraga mu misozi iri hafi ya Nyange mu karere ka Karongi,nibwo patrick Byukusenge na Karegeya Jeremie baje gusigara bayoboye abandi bakinnyi,maze biza kugeraho Patrick Byukusenge wa Benection aza guha intera bagenzi be,aza no kurangiza basize iminota igera kuri ibiri kugera aho basoreza.

Nsengimana Bosco wabaye uwa mbere mu bakiri bato (batarengeje 23)
Nsengimana Bosco wabaye uwa mbere mu bakiri bato (batarengeje 23)

Patrick Byukusenge 2h04’47"
Gasore Hategeka2h07’33"
Nsengimana Bosco2h07’36"
Karegeya Jeremie 2h07’42"
Uwizeyimana Bonaventure 2h07’56"
Alleluya Joseph 2h07’56"
Uwizeye Jean Claude 2h08’01"
Rukundo Hassan 2h08’01"
Kangangi Souleyman (Kenya) 2h08’01"
Twizerane Mathieu 2h08’01"
Hadi Janvier 2h08’01"

Andi masiganwa amaze kuba muri Rwanda Cycling Cup 2015:

1. Kivu Race, yegukwanwe na Aleluya Joseph (Amis Sportifs)

2. Race to Remember, yagukanwe na Hadi Janvier (Benediction Club)

Hadi Janvier umaze kwegukana amasiganwa abiri muri atandatu
3. National Championships (ITT),yegukanwe na Ndayisenga Valens(Amis Sportifs

Valens Ndayisenga yegukanye isiganwa ryabereye i Nyamata
National Championships (Road Race),yegukanwe na Biziyaremye Joseph (Cine Elmay)

Biziyaremye Joseph wegukanye shampiona y’igihugu 2015
4. Race for Culture, yegukanwe na Hadi Janvier (Benediction Club)

5. Northern Circuit,yagukanwe na Nsengimana Bosco(Benediction Club)

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

hadi janvier byamugendekeye gute ko twari tumwizeye

karinganire yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

courage kuwegukanye umwanya wambere

kerozene yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka