Nzafashwanayo atwariye i Kinshasa irushanwa rya Tour de la RDC

Nzafashwanayo Jean Claude ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy yegukanye irushanwa rya Tour de la République Démocratique du Congo ryasorejwe i Kinshasa kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2019.

Umunyarwanda Nzafashwanayo (hagati) ni we wegukanye irushanwa rya Tour de la RDC
Umunyarwanda Nzafashwanayo (hagati) ni we wegukanye irushanwa rya Tour de la RDC

Nzafashwanayo yinjiye mu gace ka gatandatu ari nako ka nyuma afite amahirwe menshi yo kwegukana isiganwa dore ko yarushaga umukurikiye iminota icyenda n’amasegonda ane ku rutonde rusange.

Iyi ntera Nzafashanwayo yayishyizemo ubwo bakinaga agace ka gatanu bava Batshongo berekeza i Kenge.

Muri aka gace ka gatanu ikipe ya Benediction Excel Energy yitwaye neza muri rusange aho agace kegukanwe ba Byukusenge Patrick.

Benediction kandi yari ifite abakinnyi batanu muri batandatu ba mbere bashoje aka gace barusha ababakurikiye iminota icumi yose.

Benediction Excel Energy yasoje iri ku mwanya wa mbere
Benediction Excel Energy yasoje iri ku mwanya wa mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ababasore bitwaye neza, bahesha igihugu icyubahiro bakwiye, nabo, kwakirwa mucyubahiro buriya nigihugu bari, bahagarariye *

gakuba yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ndashimira byimazeyo abitabiriye iryo rushanwa bose, nshima n’Imana yaduhaye icyo cyubahiro n’insinzi.

Delphin yanditse ku itariki ya: 11-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka