Niyonshuti arahatana muri Mountain Bike kuri icyi Cyumweru

Adrien Niyinshuti wabigize umwuga mu gusigwanwa ku magare, bwa mbere mu mateka ye, arahatana mu mikino Olympique ubwo aza kuba asiganwa mu muzamuka imisozi (Mountain Bike) ku Cyumweru tariki 12/08/2012.

Niyonshuti usanzwe akinira MTN Qubekha yo muri Afurika y’Epfo, akaba na Kapiteni w’abakinnyi b’u Rwanda bari mu mikino Olympique, araza gusiganwa n’abandi bakinnyi batanu baturutse hirya ni hino ku usi aho basiganwa kilometero 90 mu gace kitwa Hadleign Farm.

Ni ubwa mbere mu mateke y’umukino w’amagare mu Rwanda Umunyarwanda yitabiriye imikino Olympique, ariko Niyonshuti atanga icyizere cyo kuba yakwegukana umudari nyuma yo kwitwara neza akegukana umwanya wa kane mu isiganwa rya ‘Mountain Bike African Championship ryabereye Jonkershoek muri Afurika y’Epfo ryitabiriwe n’abakinnyi bo hirya ni hino ku isi.

Niyonshuti w’imyaka 25, amaze ibyumweru bibiri akorera imyitozo mu Busiwisi, ni we wizeweho guhesha umudari u Rwanda nyuma y’aho Uwase Yannick ukina Judo, Agahozo Alphonsine na Jackson Niyomugabo bakina umukono wo koga, Kajuga Robert na Claudette Mukasakindi basiganwa ku maguru bose basezerewe mu mikino Olmpique ku ikubitiro bakabura umudari n’umwe.

Isiganwa ku magare rya ‘Mountain Bike’ rikorerwa mu tuyira tuba turi ahantu hahanamye mu misozi miremire, kahaba harimo kandi ibishanga ndetse n’ahari amabuye.

Mvuyekure Jean Pierre araza kuba ashakisha umudari muri Marathon

Indi Munyarwanda urushwnwa kuri icyi cyumweru ni Jean Pierre Mvuyekure usiganwa muri Marathon (kilometero 42), Uyu musore nawe umanze iminsi ashakisha uko yazana umudari, araza kuba ahanganye n’abandi bakinnyi 109.

Kugeza ubu ibihe byiza Mvuyekure yigeze gukoresha yiruka Marahon ni amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 32.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka