Ngoma: Bishimiye tours du Rwanda bayitabira ari benshi ku mihanda

Abatuye akarere ka Ngoma bagaragaje kwishimira isiganwa ry’amagare « Tour du Rwanda » ryageze mu karere kabo kuwa mbere tariki ya 17/11/2014, aho babigaragaje bahagaragara ku mihanda ari benshi guhera winjiye mu mugi wa Kibungo ahitwa Rond –point kugera aho wasorejwe.

Abahatuye batangaje ko bashimishijwe cyane n’uyu mukino ndetse banashima abateguye iri rushanwa ko babibutse ngo nabo barebe kuri ibyo byiza by’uwo mukino.

N’ubwo ariko aba banyengoma bishimira uyu mukino bavuga ko wakagomye kujya ubasigira n’agafaranga kuko uba wakuruye abantu benshi barimo n’abanyamahanga, gusa imbogamizi ngo ni amahoteli babakiriramo igihe babaye bari buharare kuko kubura hoteli bituma bajya kurara ahandi.

Umuhanda wose wasangaga abafana babategereje ari benshi.
Umuhanda wose wasangaga abafana babategereje ari benshi.

Mu nama iherutse ku muhuza n’abikorera mu karere ka Ngoma, umuyobozi wungirije mu karere ka Ngoma ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mupenzi George, yasabye abikorera gutinyuka bakubaka amazu ajyanye n’icyerekezo ndetse bakanashora imari mu kubaka amahoteli n’andi mazu yafasha abaza bagana aka karere.

Aha yatanze urugero rw’iri siganwa avuga ko hari abantu barenga 400 bari buze bagendereye aka karere ariko ko hari ubwo usanga bitewe n’uko baba batabona bose aho barara biba ngombwa ko bajya gucumbika mu tundi turere kandi ayo mafaranga yakagumye mu karere ka Ngoma.

Abaturage bishimiye ko bibutswe isiganwa rikagera i Ngoma ariko bagasanga byaba byiza kurushaho hagize amafaranga asigara mu karere kabo.
Abaturage bishimiye ko bibutswe isiganwa rikagera i Ngoma ariko bagasanga byaba byiza kurushaho hagize amafaranga asigara mu karere kabo.

Gukemura iki kibazo bisa naho byatangiye kuko hoteli y’inyenyeri eshatu ubu igiye kuzura mu mugi wa Ngoma ndetse n’izindi zigera kuri eshatu zikaba ziri kubakwa.

Gusa ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hagikenewe andi mahoteli kuko kubera stade regional igiye kubakwa muri aka karere, abakagana bazakomeza kwiyongera cyane ari nako haba nyabagendwa hanatera imbere.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka