Abaturiye uyu muhanda ukunze gukoreshwa,bavuga ko hari uduce twawo twangiritse ku buryo bisaba abari mu isiganwa ry’amagare kuzatwitondera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura Gasana Thomas, ari naho hari uduce twangiritse cyane muri uyu muhanda, asaba abazawukoresha kuzitonda mu gihe bazaba bageze mu bice bya Rambura.
Ikindi ni uko abaturage na bo bagomba kujya kure y’umuhanda kugira ngo hatazagira abateza impanuka cyane cyane abana.
Yatunze agatoki ahantu hagera kuri hatatu harimo ahantu hirya gato y’ibiro by’umurenge utaragera mu Gasiza. Aho ngo umuhanda waritse. Urenze kandi mu gasiza imbere y’Ikigo cy’Amashyuri Yisumbuye cya Kibehekane ngo na ho umuhanda wariyashije ku buryo batitonze hateza impanuka.
Aha nyuma yavuze ni aho bita kwa Zede mu Kagari ka Birembo mu Mudugudu wa Mariba na ho ngo umuhanda witse ukaba umeze nabi cyane.
Uretse uduce Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura yavuze, hari n’igice cy’umuhanda kiri hino y’Umurenge aho umusozi wamanutse ibibuye bikitura mu muhanda,ku buryo nubwo byakuwemo na bwo hari utunogo twagiye tuza aho byaguye dukwiye kwitonderwa.
Mukaminani Angela, umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu, avuga ko ikibazo cy’uyu muhanda kizwi kandi bagikoreye ubuvugizi.
Agira ati “Ni ikibazo twagaragaje kenshi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi cyarahasuye kenshi ndetse banatwizeza ko bari gukora inyigo yimbitse."
Mukabunani avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire cyabizeje ko bazawutanganya ariko ko nta gihe kizwi bizakorerwa.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|