Mugisha Samuel ku mwanya wa 4 muri Mountain Bike ku munsi wa mbere
Umukinnyi ukiri muto w’umunyarwanda, Mugisha Samuel ku nshuro ya mbere yitabira amarushanwa ya Mountain Bike yabashije kwegukana umwanya wa 4 mu bakinnyi bakiri bato (Junior), mu marushanwa yo ku rwego rw’Afrika ari kubera mu karere ka Musanze.
Ku munsi wa mbere w’amarushanwa nyafurika y’umukino w’amagare yo ku misozi ari kubera mu Rwanda (9-10 Gicurasi) yatangiye hakina icyiciro cy’abana (junior) ku bahungu no ku bakobwa.
Mu cyiciro cy’abahungu hasiganywe abakinnyi 10 baturutse mu bihugu 6 aribyo U Rwanda,Namibia,Africa y’epfo,ibirwa bya Maurice,Zimbabwe na Kenya.
Abakinnyi batangiye gusiganwa saa 09:00 za mu gitondo bazenguruka inzira y’ibirometero 6 inshuro 4 ku bahungu (24km) n’inshuro 3 (18km).
Mu bahungu umwanya wa mbere wegukanywe n’umukinnyi wa Namibia DE LANGE Tristan wakoresheje 01h05’42’’.
Uko bakurikiranye kuri uyu wa gatandatu
1 DE LANGE Tristan wo muri Namibia akoresheje 01h05’42’’
2 PLAATJIES Brandon wo muri Namibia akoresheje 01h07’17’’
3 HARTZENBERG Johan wo muri Afrika y’epfo akoresheje 01h09’13’’
4 MUGISHA Samuel wo mu Rwanda 01h15’13’’
5 MAYER Alexandre wo mu birwa bya Maurice akoresheje 01h16’54’’
6 SCALLAN Chao wo muri Zimbabwe akoresheje 01h18’42’’
Ejo ku cyumweru tariki ya 10 Gicurasi hazasiganwa icyiciro cy’abakuru (elite men & elite women) ndetse n’icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 (U23)
Muri ibi byiciro abasiganwa bazazenguruka inzira y’ibirometeo bitandatu inshuro zirindwi
Muri cyiciro cy’abakuru abakinnyi bazaba bahatanira amanota ahesha ibihugu byabo itike yo kwitabira imikino olempike izabera I Rio muri Brazil muri 2016.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|