Mugisha Moise yegukanye Grand Prix Chantal Biya yaberaga muri Cameroun

Umunyarwanda Mugisha Moise ni we wegukanye isiganwa ry’amagare Grand Prix Chantal Biya ryaberaga muri Cameroun.

Nyuma y’iminsi ine yari amaze iminsi yambaye umwambaro w’umuhondo "Maillot Jaune", Mugisha Moise asoje isiganwa Grand Prix Chantal Biya.

Ku munsi wa mbere w’isiganwa, Mugisha Moise yegukanye umwanya wa mbere aho yarushaga umukurikiye amasegonda ane, ahita atangira kuyobora isiganwa yambaye Maillot Jaune.

Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ntiyegukanye umwanya wa mbere ku gace ka kabiri karyo, gusa yongereye amasegonda yarushaga umukurikiye, agera ku masegonda 34.

Mu gace ka kane kakinwe ku munsi w’ejo, Mugisha Moise yitwaye neza na ko arakegukana, ahita ashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 39 ku mukinnyi umukurikiye.

Mu gace ka nyuma k’isiganwa kakinwe kuri iki Cyumweru, abasiganwa bahagurutse ahitwa Sangmelima berekeza i Yaoundé aho bakoze intera ya kilometero 166.4.

Muri iri siganwa ryihariwe n’abanyarwanda, usibye Mugisha Moise kuba yaryegukanye, yanatwaye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza, Mugisha Samuel atwara igihembo cy’uwahize abandi mu kuzamuka (Meilleur grimpeur), naho ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda), iba ikipe nziza y’irushanwa ryose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Akomereze aho

ben yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

Imana Ihabwe icyubahiro. Twishimiye itsinzi!!!
Ariko hejuru ya byose nejejwe cyane no kubona intego bihaye bahaguruka i Kigali bayigezeho! Tuzabakirana ishema!!!

eugene yanditse ku itariki ya: 22-11-2020  →  Musubize

abanyarwanda nibakomerezaho kandi bakoze cyane berekanye ko dufite imbaraga. umupira w’amaguru naho bazabigenzeko.

ndindiriyimana theoneste yanditse ku itariki ya: 22-11-2020  →  Musubize

Bravo pour les Rwandais. Abana baranyonga kakahava. Gusa muduhe urutonde nibura rw’icumi ba mbere.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka