Mugisha Moise yegukanye agace ka nyuma, Tesfazion yegukana Tour du Rwanda

Mugisha Moise abaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye agace (Etape) muri Tour du Rwanda kuva yajya ku rwego rwa 2.1, naho umunya-Eritrea Natnael Tesfazion yegukana Tour du Rwanda.

Mugisha Moise yishimiye kwegukana agace muri Tour du Rwanda 2022
Mugisha Moise yishimiye kwegukana agace muri Tour du Rwanda 2022

Natnael Tesfazion abaye uwa kabiri wegukanye Tour du Rwanda, nyuma ya Valens Ndayisenga wegukanye iri siganwa inshuro ebyiri kuva ryaba mpuzamahanga.

Natnael Tesfazion yishimiye kwegukana irushanwa ryose muri rusange ku nshuro ya kabiri
Natnael Tesfazion yishimiye kwegukana irushanwa ryose muri rusange ku nshuro ya kabiri
Perezida Kagame ni we watangije isiganwa ry'agace ka nyuma
Perezida Kagame ni we watangije isiganwa ry’agace ka nyuma

Kuri iki Cyumweru nibwo hakinwaga agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, aho kakinwe n’ubundi umunya-Eritrea Natnael Tesfazion ari we uyoboye urutonde nyuma y’uduce turindwi twari tumaze gukinwa.

Abasiganwa bahagurukiye kuri Canal Olympia ku musozi wa Rebero, banyura mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Gikondo, Kanogo, Nyamirambo, kwa Mutwe, Rwampara n’ahandi.

Umunyarwanda Mugisha Moise kuva isiganwa rigitangira yari ari mu bakinnyi bagendaga bayoboye isiganwa ndetse anegukana amwe manota yo kuzamuka.

Mugisha Moise yaje kugeraho asiga abakinnyi batatu bari bayoboranye isiganwa, aragenda yegukana amanota yo kuzamuka umusozi wa gatanu, ariko nyuma Sandy Dujardin aza kumushikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka