Matteo Badilatti yegukanye agace Rubavu-Gicumbi ka #TdRwanda23

Umusuwisi Matteo Badilatti ni we wegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda kakinwe abakinnyi bava i Rubavu basoreza mu karere ka Gicumbi

Kari agace ka gatandatu abakinnyi bava i Rubavu ku i Saa mbili n’igice, bagasoreza mu Karere ka Gicumbi aho bakoze intera ya kilometero 157.

Isiganwa ry’uyu munsi ryatangiwe n’abakinnyi 70 muri 80 bakinnye ejo, kuko 10 batabashije kurisoza.

Isiganwa ryatangiye hari abakinnyi bahita bacomoka mu gikundi ubwo bari bagiye gutangira kuzamuka umusozi wa Pfunda.

Iryo tsinda rya mbere ryari rigizwe na Badilatti (Q 36.5), Gabburo na Tarozzi (Green Project), Pritzen EF Education), Grellier (TotalEnergies), Berasategi (Euskaltel), Fouche (Bolton), Arefayne (Erythrée), Mohd Zariff (Terengganu).

Uko isiganwa rigana mu bilometero bisoza, ni ko bamwe mu bakinnyi barimo na Mugisha Moise batangiye gusigara, biza no kumuviramo guhita ava mu irushanwa burundu.

Bazamuka umusozi wa Tetero, Matteo Badilatti yaje gusiga mugenzi we umwe bari basigaranye imbere, yegukana aka gace akoresheje 04h11’05", asiga Calzoni Walter bakinana amasegonda 10.

Lecerf William Junior wari wambaye Maillot Jaune, yahageze ari ku mwanya wa karindwi, ariko ntiyayitakaza kuko kugeza ubu arusha Budial Anatoli wa kabiri amasegonda abiri.

Kugeza ubu umunyarwanda uri imbere ku rutonde rusange ni Muhoza Eric uri ku mwanya wa gatandatu aho uwa mbere amurusha amasegonda 11.

Muhoza Eric ni we munyarwanda uri imbere kugeza ubu, aha yerekanaga ikarita yitwa SafariBus itangwa na Centrika ihabwa abitabiriye Tour du Rwanda aho inyura hose
Muhoza Eric ni we munyarwanda uri imbere kugeza ubu, aha yerekanaga ikarita yitwa SafariBus itangwa na Centrika ihabwa abitabiriye Tour du Rwanda aho inyura hose
Abaturage basobanurirwa bakanahabwa amakarita y'ubuntu na Centrika
Abaturage basobanurirwa bakanahabwa amakarita y’ubuntu na Centrika
Muhoza Eric ashimirwa nk'umunyarwanda uri imbere
Muhoza Eric ashimirwa nk’umunyarwanda uri imbere

AMAFOTO: NIYONZIMA Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka