Manizabayo Eric niwe wegukanye isiganwa Musanze-Rubavu

Mu isiganwa ry’amagare rizwi nka Rwanda Cycling Cup, Manizabayo Eric niwe wegukanye agace Musanze-Rubavu

Bazenguruka bimwe mu bice by
Bazenguruka bimwe mu bice by’akarere ka Rubavu

Ni isiganwa ryatangiye ku i Saa ine za mu gitondo, aho abasiganwa bahagurukiye i Musanze berekeza mu karere ka Rubavu.

Aba bakinnyi ubwo bageraga mu karere ka Rubavu, babanje kuzenguruka uyu mujyi inshuro 7 zireshya na Kilometero 8.1.

Manizabayo Eric ahabwa igihembo nyuma yo kwegukana iri siganwa
Manizabayo Eric ahabwa igihembo nyuma yo kwegukana iri siganwa

Manizabayo Eric ukinira Benediction Club y’i Rubavu niwe waje gusoza isiganwa ari we uryegukanye nyuma yo gukora intera ya kilometero 120,7, mu gihe abagore n’ingimbi bo bazengurutse Rubavu inshuro enye ku ntera ya 96,4 Km.

Mu cyiciro cy’ingimbi uwa mbere yabaye Muhoza Eric wa Les Amis sportifs y’i Rwamagana, akurikirwa na Nzafashwanayo Jean Claude wa Benediction, uwa gatatu aba Niyonshuti Jean Claude wa Fly.

Mu bakobwa Nzayisenga Valentine ukinira Benediction yabaye uwa mbere,akurikirwa na Ingabire Diane wa Benediction, Tuyishimire Jacqueline wa Benediction aza ku mwanya wa gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka