Jean-Claude Hérault wayoboye Tour du Rwanda imyaka umunani yitabye Imana

Umufaransa Jean-Claude Hérault wayoboye Tour du Rwanda mu gihe cy’imyaka umunani yitabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus.

Ni amakuru yamenyekanye muri iki gitondo ko Jean-Claude Hérault w’imyaka 78 yitabye Imana, bikaba byatangajwe ko yapfuye azize icyorezo cya Coronavirus.

Jean-Claude Hérault yayoboye Tour du Rwanda kuva 2010 kugera 2018
Jean-Claude Hérault yayoboye Tour du Rwanda kuva 2010 kugera 2018

Jean-Claude Hérault mu bagize uruhare mu itangizwa rya Tour du Rwanda ubwo yabaga mpuzamahanga mu mwaka wa 2009, akaba yarabaye umuyobozi wayo (Tour Director) kuva mu mwaka wa 2010 kugera 2018.

Usibye mu Rwanda kandi azwi no mu masiganwa akomeye ku isi arimo Tour de France aho yigeze no kuba Umuyobozi wayo wungirije (Directeur général adjoint du Tour de France). Ku mugabane wa Afurika kandi ari mu batangije isiganwa rya la Tropicale Amissa Bongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka