Ishyamba rya Nyungwe, Kigali Arena na Norvege ni bimwe mu bizaranga Tour du Rwanda 2020

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 12, izarangwa n’imwe mu mihanda mishya izaba inyurwamo mu irushnawa rizaba muri Gashyantare-Werurwe 2020

Kuri uyu wa kane ni bwo hatangajwe inzira, abaterankunga ndetse n’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2020, izatangarira tariki 23/02 kugera 01/03/2020 izenguruka intara zose zigize u Rwanda.

Muri iri siganwa, hazagaragaramo uduce dushya nk’umuhanda Huye-Rusizi, aho ubusanzwe higeze kubaho Rusizi-Huye, uyu muhanda bakazawusiganwamo banyuze mu ishyamba rya Nyungwe.

Akandi gace gakomeye muri iri siganwa, ni agace kazakinwa Ku wa Gatandatu tariki 29/02/2020, ubwo abasiganwa buri wese azaba asiganwa n’igihe ku giti cye baterera i Nyamirambo ahazwi nko Kwa Mutwe, bagasiganwa ku ntera ya Kilomtero 4.5.

Imwe mu mihanda iteye amabengeza izongera kunyurwamo muri Tour du Rwanda 2020
Imwe mu mihanda iteye amabengeza izongera kunyurwamo muri Tour du Rwanda 2020

Muri iri siganwa kandi ku munsi waryo wa nyuma ubwo bazaba bakinira i Kigali, hazanakoreshwa umuhanda mushya uhuza Nyamirambo na Gitikinyoni banyuze mu gace kazwi nka Norvege.

Imihanda n’uduce bigize Tour du Rwanda 2020

Agace ka mbere, Ku Cyumweru tariki 23/02/2020: Kigali Arena-Rwamagana-Kimironko (114Kms)
Agace ka kabiri, Ku wa Mbere tariki 24/02/2020: Kigali-Huye (120.5 Kms)
Agace ka gatatu, Ku wa Kabiri tariki 25/02/2020: Huye-Rusizi (142kms)
Agace ka kane, Ku wa Gatatu tariki 26/02/2020: Rusizi-Rubavu (206Kms)
Agace ka gatanu, Ku Kane tariki 27/02/2020: Rubavu-Musanze (86kms)
Agace ka gatandatu, Ku wa gatanu tariki 28/02/2020: Musanze-Muhanga (127.3kms)
Agace ka karindwi, Ku wa Gatandatu tariki 29/02/2020: Nyamirambo (Kwa Mutwe)/; 4.5Kms
Agace ka munani, Ku Cyumweru tariki 01/03/2020: Kigali(Expo Ground-Rebero) (89.3kms)

Imihanda ya Tour du Rwanda 2020 yamaze gutangazwa
Imihanda ya Tour du Rwanda 2020 yamaze gutangazwa

Amakipe 17 ni yo azakina Tour du Rwanda

Muri Tour du Rwanda 2020, amakipe yemerewe kuzayitabira ni 17 harimo amakipe y’ibihugu atandatu, hakabamo atanu asanzwe akina amarushanwa yo ku mugabane (Continental Teams, amakipe ane yabigize umwuga, ndetse n’indi imwe iri ku rwego mpuzamahanga ikina amarushanwa akomeye nka Tour de France (World teams).

Amakipe 6 y’ibihugu

Rwanda
Cameroun
Algerie
Ethiopia
Eritrea
U Bubiligi

Continental Teams

Benediction Ignite Team (Rwanda)
Bai Sicasal/Angola
Pro Touch (Afurika y’Epfo)
Bike Aid/U Budage
Vino/Kazakhstan

UCI Pro Team

Nippo Delko Marseille/France
Novo Nordisk/USA
Androni Giocatolli/Italie
Direct Energie/France

World Team

Israel Cycling Academy

Umuyobozi wa Tour du Rwanda Kamuzinzi Freddy atangaza abaterankunga n'ibindi by'ingenzi muri Tour du Rwanda 2020
Umuyobozi wa Tour du Rwanda Kamuzinzi Freddy atangaza abaterankunga n’ibindi by’ingenzi muri Tour du Rwanda 2020
Olivier Grandjean umwe mu mpuguke zitegura Tour du Rwanda, atangaza inzira n'amakipe azitabira Tour du Rwanda 2020
Olivier Grandjean umwe mu mpuguke zitegura Tour du Rwanda, atangaza inzira n’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2020
Nyuma hakurikiyeho kuganira n'itangazamakuru
Nyuma hakurikiyeho kuganira n’itangazamakuru
Aimable Bayingana Perezida wa Ferwacy avuga ko imyiteguro ya Tour du Rwanda kugeza ubu iri kugenda neza
Aimable Bayingana Perezida wa Ferwacy avuga ko imyiteguro ya Tour du Rwanda kugeza ubu iri kugenda neza

Ibi ni ibihembo bizajya bitangwa buri munsi ndetse n’abaterankunga bayo

Amafoto: Rutindukanamurego Roger Marc

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ku giti cy’inyoni ntabwo ari ku gitikinyoni

murakoze

Salim yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka