Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yahesheje u Rwanda ishema yegukana umwanya wa mbere mu makipe y’Afurika n’umwanya wa Gatatu muri rusange, ndetse n’umwanya wa mbere mu bakinnyi batarengeje imyaka 23 watwawe na Bonaventure Uwizeyimana.
Bakigera ku kibuga cy’indege i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23/02/2015, ku isaha ya saa kumi n’iminota 45 (16:45), abasore bagize ikipe y’igihugu basanze bategerejwe n’abantu batandukanye barimo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), Aimable Bayingana, Umuyobozi wungirije muri Komite Olempike ndetse n’abandi bakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda.
Kapiteni w’iyi kipe, Hadi Janvier yatangaje ko yishimiye uko we na bagenzi be bitwaye, kandi anizeza abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda ko bazakoresha imbaraga nyinshi mu marushanwa ari imbere bakazabona amahirwe yo kwerekeza i Rio de Janeiro mu mikino Olempike.
“Ni ubwa mbere tubonye umwanya nk’uyu muri Afurika, tuzi ibyo dushaka, tuzi aho tugomba kwerekeza niyo mpamvu iteka tugomba kuzajya duhora mu makipe ane ya mbere kugira ngo tuzabashe kugera muri iriya mikino ya Olempike,” Hadi Janvier.
Umuyobozi wa FERWACY, Aimable Bayingana avuga ko ari intambwe ikomeye bagezeho kandi biteguye kwitabira imikino Olempike babikoreye.
Ati “Ni intambwe ikomeye tumaze gutera, ubu nta guhagararara, nk’uko twagiye i London muri 2012, ni nako tugomba kujya Rio de Janeiro kandi tukajyayo twabikoreye atari ugutumirwa kuko batugiriye impuhwe kandi dufite icyizere ko tuzabigeraho”.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare igiye guhita itangira umwiherero wo gutegura andi marushanwa abiri bazitabira nayo yo ku ngengabihe ya UCI Africa Tours ariyo; Grand Tour d’Algerie izava tariki 06 kugeza kuri 30 Werurwe 2015 na Tour du Cameroun izatangira tariki ya 13 igeze 22 Werurwe 2015, hakazoherezwa amakipe abiri atandukanye.
Andi mafoto ikipe igera i Kanombe:
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
courrage bana b’u Rwanda!!
congx muri abantu babazsaza mugerageza guhesha ishema urwababyaye
Congratulations kuri aba basore basiganywa ku magare rwose bari kuduhesha icyubahiro rwose
tubifurije ishya n’ihirwe mu yandi maeushanwa bgiye kuzaduhagarararimo maze naho bazaduheshe ishema nko muri Gabon