Hadi Janvier yanze gutatira umuco,yanikira bagenzi be kuva Nyungwe-Nyanza

Nyuma yo kwegukana isiganwa ryitiriwe kwibuka ryavaga i Kigali ryerekeza mu karere ka Rwamagana,umukinnyi Hadi Janvier usanzwe ukinira ikipe ya Benediction yo mu karere ka Rubavu, yongeye kwegukana isiganwa ryitiriwe umuco ryavaga kuri Pariki ya Nyungwe mu karere ka Nyamagane ryekeza mu karere ka Nyanza.

Ku ntera y’ibilometero 106, abakinnyi bagera kuri 44 baturutse mu makipe 6,nibo bahagurutse kuri Pariki ya Nyungwe mu murenge wa kitabi berekeza mu karere ka Nyanza,aho babanje kuzenguruka umujyi wa Nyanza inshuro enye maze basoza Hadi Janvier yanikiye abandi,akoresheje amasaha 2,iminota 47,n’amasegonda 23.

Kuri pariki ya Nyungwe aho bahagurukiye
Kuri pariki ya Nyungwe aho bahagurukiye
Ku mahumbezi ya Pariki ya Nyungwe..
Ku mahumbezi ya Pariki ya Nyungwe..
Mbere gato yo guhaguruka
Mbere gato yo guhaguruka

Ku mwanya wa kabiri kandi haje mugenzi we basanzwe bakinana muri Benediction witwa Nsengimana Jean Bosco wakoresheje 2h48’00",naho ku mwanya wa gatatu haza Biziyaremye Joseph wa Cine Elmay,wakoresheje 2h51’28" .

Hadi Janvier yegukana igihembo gikuru cyatanzwe na Cogebanque
Hadi Janvier yegukana igihembo gikuru cyatanzwe na Cogebanque
Cogebanque yiteguye gususurutsa abatuye umujyi wa Nyanza
Cogebanque yiteguye gususurutsa abatuye umujyi wa Nyanza

Mu rwego rw’abakinnyi bakiri bato ku mwanya wa mbere haje Mugisha Samuel nawe wakoresheje ibihe bimwe na Biziyaremye Joseph (2h51’28").

Iri siganwa kandi ubwo bageraga mu karereka Nyanza bazengurutse uwo mujyi (circuit ) aho bahereye mu mujyi wa Nyanza baca Ku karere- Laiterie – ILPD- Dayenu Hotel- Ku Gatsitsino – Christ-Roi - Ku isoko -Ku karere mu gihe kingana n’inshuro enye

Iri siganwa ryitabiriwe n’amakipe abarizwa muri Ferwacy: Benediction Club (Rubavu),Amis Sportifs (Rwamagana), Cine Elmay (Umujyi wa Kigali), Huye Cycling Club for All (Huye),Fly (Gasabo) na Kiramuruzi Cycling Club.

Hatanzwe n’ibihembo mu nzira hagati aho abakinnyi bagiye banyura

1 Uwa mbere wasohotse mu murenge wa Kitabi Cyatanzwe n’abaturage ba Kitabi yabaye Hakuzimana bita Camera.

Bageze mu murenge wa Kitabi
Bageze mu murenge wa Kitabi
Hakuzimana Camera niwe wasohotse mu murenge wa Kitabi ari uwa mbere
Hakuzimana Camera niwe wasohotse mu murenge wa Kitabi ari uwa mbere

2 Uwa mbere winjiye mu mujyi wa Nyamagabe yabaye Hadi Janvier cyatanzwe n’abaturage ba Nyamagabe

3 Uwa mbere winjiye muri Huye cyatanzwe na DY-SOLUTIONS yabaye Hadi Janvier

Hadi Janvier yaje kwinjira mu murenge wa Huye ari uwa mbere
Hadi Janvier yaje kwinjira mu murenge wa Huye ari uwa mbere
Berekeza mu karere ka Huye
Berekeza mu karere ka Huye

4 Uwageze bwa mbere imbere ya gare ya Huye cyatanzwe na Horizon Express yabaye Hadi Janvier

Hadi Janvier yongeye kugera hafi ya Gare ya Huye ari uwa mbere
Hadi Janvier yongeye kugera hafi ya Gare ya Huye ari uwa mbere

5 Uwa mbere winjiye muri Nyanza cyatanzwe n’akarere ka Nyanza yabaye Hadi Janvier

Hadi Janvier nta wongeye kumushyikira
Hadi Janvier nta wongeye kumushyikira
Cogebanque yiteguye gususurutsa abatuye umujyi wa Nyanza
Cogebanque yiteguye gususurutsa abatuye umujyi wa Nyanza
Hadi Janvier ahabwa igihembo n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Nyamagabe
Hadi Janvier ahabwa igihembo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe

Iri ni isiganwa rya kane mu marushanwa ya Rwanda Cycling Cup 2015,Irya mbere,Kivu Race ryegukanwe na Aleluya Joseph (Amis Sportifs) mu kwezi kwa kane,Race to Remember yegukanwa na Hadi Janvier (Benediction) mu kwezi kwa gatanu naho shampiyona y’igihugu,Kigali-Huye yegukanwa na Biziyaremye Joseph (Cine Elmay ) mu gihe mu gusiganwa umukinnyi asiganwa ku giti cye hakabarwa igihe yakoresheje, ryegukanwe na Ndayisenga Valens.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka