Gutsinda kwa Aleluya Joseph ni ishema kuri Cogebanque bahoze bakorana

Umukinnyi Aleluya Joseph wegukanye isiganwa ryavaga i Kigali berekeza i Huye, ni umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque.

Mu isiganwa ngarukamwaka rizenguruka u Rwanda,Tour du Rwanda riri gukinwa ku nshuro ya cyenda, mu gace karyo ka mbere kavaga i Huye, kegukanywe na Aleluya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’epfo.

Uyu Aleluya Joseph waryegukanye, yahoze akinira ikipe Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, ikipe iterwa inkunga ikanambikwa na Cogebanque.

Areruya Joseph wahoze akina muri Les Amis Sportifs y'i Rwamagana yambara umwambaro wa Cogebanque
Areruya Joseph wahoze akina muri Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yambara umwambaro wa Cogebanque

Ndizihiwe George ushinzwe amashami ya Cogebanque, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yadutangarije ko kuri we ari ibyishimo ko umukinnyi wahoze akina mu ikipe bakorana yitwaye neza.

Yagize ati “Isiganwa ryabaye ryiza cyane kuko ryatwawe na Aleluya Joseph kandi ari umukinnyi w’ikipe dutera inkunga, ni ibyishimo kuri twe kuko ari umusaruro w’ibikorwa Cogebanque ikomeje gukora byo gutera inkunga umukino w’amagare mu Rwanda”

Bahisemo gusanga abakiriya aho bari ngo hatagira ucikanwa
Bahisemo gusanga abakiriya aho bari ngo hatagira ucikanwa

“Muri iri siganwa twashyize imbere kumenyesha abantu Konti yacu yitwa Itezimbere, iyo konti ifungurirwa ku ba agents , yashyiriweho abantu bari mu bice byose by’igihugu kugira ngo hatagira ucikanwa, ni konti ifungurwa ku buntu, kandi nta mafaranga umuntu acibwa ku kwezi, kandi igatanga uburengannzira nk’izindi konti zirimo kubikuza, kwaka inguzanyo n’ibindi”

Aho Tour du Rwanda inyura, abaturage bagaragaza ko bishimiye Cogebanque

Abitabira Tour du Rwanda kandi bagenda basusurutswa n’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Bruce Melodie, uzwi muri iyi minsi ku ndirimbo yitwa "Ikinya" ndetse na "Twatsinze", bakanaboneraho n’umwanya wo gusobanurirwa serivisi za Cogebanque.

Amwe mu mafoto y’aho Cogebanque igenda yegera abakiliya muri Tour du Rwanda

Abafana benshi basusurutswa na Bruce Melodie
Abafana benshi basusurutswa na Bruce Melodie
Aho Tour du Rwanda izanyura hose azagenda abataramira
Aho Tour du Rwanda izanyura hose azagenda abataramira
Bruce Melodie asusurutsa abari baje kureba Tour du Rwanda i Huye
Bruce Melodie asusurutsa abari baje kureba Tour du Rwanda i Huye
Barabaza gahunda ya konti yitwa Itezimbere
Barabaza gahunda ya konti yitwa Itezimbere
Ingeri zitandukanye zisobanuza uburyo bugezweho bwo kwizigamira
Ingeri zitandukanye zisobanuza uburyo bugezweho bwo kwizigamira

Abakinnyi mu mwambaro wa Cogebanque, abenshi bitwaye neza

Rugamba Janvier wa Les Amis Sportifs, umwe mu bayoboye isiganwa ry'uyu munsi igihe kirekire
Rugamba Janvier wa Les Amis Sportifs, umwe mu bayoboye isiganwa ry’uyu munsi igihe kirekire
Hakiruwizeye Samuel yaje no guhembwa nk'umukinnyi witwaye neza mu kuzamuka, igihembo gitangwa na Cogebanque
Hakiruwizeye Samuel yaje no guhembwa nk’umukinnyi witwaye neza mu kuzamuka, igihembo gitangwa na Cogebanque
Hakiruwizeye Samuel ubu ari gukinira Les Amis Sportifs y'i Rwamagana
Hakiruwizeye Samuel ubu ari gukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana
Hakiruwizeye Samuel yayoboye isiganwa Kirometero zisaga 90
Hakiruwizeye Samuel yayoboye isiganwa Kirometero zisaga 90

Niba ushaka gususurukana na Cogebanque muri Tour du Rwanda, izi nizo nzira zisigaye bazakoresha

Agace ka 2: Ku wa kabiri Taliki 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180kms)
Agace ka 3: Ku wa Gatatu Taliki 15/11/2017: Rubavu-Musanze (Kubanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu) (95kms)
Agace ka 4:Ku wa Kane Taliki 16/11/2017: Musanze-Nyamata (121kms)
Agace ka 5:Ku wa Gatanu Taliki 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)
Agace ka 6:Ku wa Gatandatu Taliki 18/11/2017: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)
Agace ka 7: Ku Cyumweru Taliki 19/11/2017: Kigali-Kigali (120kms)

Amafoto: Muzogeye Plaisir & Kwizera Fulgence

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyizako abana burwanda bakomeza kwitwara neza nibyisho gusa gusa.

Habimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Amata agira gitereka, naba Champions bagira gitegura.Bravo Cogebanque

National yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka