Gicumbi harabera isiganwa ry’amagare ry’abagore

Ikipe y’umukino w’amagare y’abagore yitwa Inyemera iratangiza iyo kipe ku mugaragaro inakoresha isiganwa rizabera i Gicumbi kuri uyu wa kabiri hizihizwa umunsi w’abagore

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 08/03/2016,ubwo haba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore,mu karere ka Gicumbi hazaba hanatangizwa ikipe y’abagore mu mukino w’amagare,ikipe izwi ku izina rya "Inyemera women cycling team".

Girubuntu Jeanne d'Arc niwe mukobwa umenyerewe mu Rwanda mu mukino w'amagare
Girubuntu Jeanne d’Arc niwe mukobwa umenyerewe mu Rwanda mu mukino w’amagare

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi w’iyi kipe ariwe Munyankaka Ancille,yadutangarije ko ibi biri gahunda y’umuryango w’Inyemera wo gutangiza amakipe yo mu yindi mikino byibura buri myaka ibiri,mu gihe ubu basanzwe bafite ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru.

Yagize ati "Umuryango wacu wihaye gahunda yo gutangiza ikipe nshya buri myaka ibiri,niyo mpamvu y’umupira w’amaguru dukirikijeho ikipe y’amagare,ni no mu rwego kandi rwo gukomeza guteza siporo by’umwihariko mu bagore"

Girubuntu yaba agiye kubona abazamwunganira,aha yaravanye umudari muri Maroc
Girubuntu yaba agiye kubona abazamwunganira,aha yaravanye umudari muri Maroc

Iri siganwa rizaba ku munsi w’ejo rikazitabirwa n’abakobwa bagera kuri 30,rikazanyura mu mirenge itanu y’akarere ka Gicumbi ariyo Nyankenke,Byumba,Kageyo,Rukomo na Nyamiyaga,rikazatangira ahagana ku i Saa ine ubwo hazaba hamaze kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka